U Rwanda ni kimwe mu bihugu birenga 70 byohereje polisi y’Igihugu ishami rishinzwe ubutabazi mu marushanwa ya polisi ari kubera muri leta zunze ubumwe z’abarabu (EAU).
ACP Boniface Rutikanga, umuvugizi wa polisi y’Igihugu, avuga ko aya marushanwa afasha polisi y’u Rwanda kwipima ku bindi b’ipolisi byo ku Isi akanafasha mu mibanire na polsi z’ibindi bihugu.
Aya marushanwa aba arimo ibice bitandukanye birimo, kwiruka, kurasa no kugaragaza ubundi bumenyi bwose bukenerwa mu gutabara abari mu kaga.
Ni kunshuro ya gatatu u Rwanda rwitabirye aya amarushanwa, umwaka ushize rwaje mu ihugu 10 byambere. Kuri buri cyiciro cy’irushanwa bahemba batanu bambere, hagahembwa na batanu bahize abandi mu irushanwa ryose
Kurikira ikiganiro mu majwi n’amashusho umuvugizi wa polisi asobanura iby’aya marushanwa