Amategeko y’u Rwanda yemera ko guceceka k’umuyobozi ari ukwemera usibye kuri izi ngingo

Amategeko y’u Rwanda yemera ko guceceka k’umuyobozi ari ukwemera usibye kuri izi ngingo

Ingingo ya 178 y’itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ivuga ko mu gihe utakambiye umuyobozi ntatange igisubizo mu gihe cy’ukwezi kumwe uwatakambye akwiye kumenya ko gutakamba kwe kwahawe ishingiro.”

Agaka ka gatatu k’iyi ngingo kagira kati:  “Umuyobozi utakambiwe agomba gusubiza ubwo butakambe mu gihe cy’ukwezi kumwe (1) kubarwa uhereye umunsi yabuboneyeho. Iyo adasubije, ubutakambe bufatwa nk’aho bufite ishingiro.”

N’ubwo iyi ngingo iha agaciro ubusabe bw’uwatakambiye umuyobozi ntasubizwe, urukiko rwasanze bidakwiye gufatwa bityo ku bintu byose rushyiraho imbago n’irengayobora ku bintu ushobora gutakambiraho umuyobozi atagusubiza bigafatwa nkaho yaguhakaniye ukiyambaza inkiko.

ibintu umunani (8) nibyo urukiko rwasanze bitagomba guftwa nkaho byemewe mu gihe wabitakambiyeho umuyobozi ntagusubize mu gihe cy’ukwezi kumwe.

-Ibijyanye n’umutekano w’igihugu, umutekano cyangwa ituze rusange rya rubanda,
ukwishyira no kwizana kw’abaturage, uburenganzira buteganywa n’Itegeko Nshinga
cyangwa andi mategeko ashyiraho uburenganzira bw’ibanze;
– Ibijyanye n’inshingano z’igihugu ku rwego rw’Akarere cyangwa mpuzamahanga;
– Ibijyanye no kwishyura cyangwa kwishyuza amafaranga Urwego rwa Leta;
– Ibitareba uburenganzira bwite bw’uwatakambye;
– Ibyo amategeko cyangwa amabwiriza abigenga asanzwe ateganya ko kudasubizwa ari
uguhakanirwa;
– Ibijyanye no gutakambira cyangwa kujuririra ibyemezo by’Ubuyobozi bitemerera umuntu
ibyo yasabaga (réclamations ou recours administratifs contre une décision défavorable);
– Ibijyanye n’imikoranire hagati y’urwego rw’ubuyobozi n’abakozi barwo;
– Ibijyanye n’inyandiko cyangwa ibyangombwa bitangwa n’inzego z’ubuyobozi

BUGIRIMFURA Rachid

Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui