Urubanza rwa Manzi n’umugore we bashinjwa uburiganya rwasubitswe bwa gatatu

Urubanza rwa Manzi n’umugore we bashinjwa uburiganya rwasubitswe bwa gatatu

Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo rwongee gusubika ku nshuro ya gatatu urubanza rwa Manzi Sezisoni n’umugore we Sophie Akaliza rushyirwa taliki ya 10 Kamena nyuma y’uko rutaburanishijwe kuri uyu wa 26 Gicurasi.

Urubanza rw’uyu munsi rwasubitswe kuko umucamanza wagombaga kuruburanishwa yagizwe umucamanza mu rukiko rukuru. Uru rubanza ruzaburanishwa rumaze guhabwa umucamanza mushya.

Uru rubanza rwagombaga kuba rwaratangiye kuburanishwa taliki ya 14 Mata rwimurirwa taliki ya 26 Gicurasi kuko  Sophie Akaliza yari yasabye umwnaya urambuye wo kwiga kuri dosiye y’urubanza aregwamo, taliki ya 26 Gicurasi nabwo rwongeye gusubikwa kuko uyu atabonetse mu rukiko kubera impamvu z’uburwayi.

Ni urubanza Manzi Sezisoni aregwamo uburiganya bw’amafaranga arenga miliyari 12 yakoreye ku bantu barenga 500.

Manzi Sezisoni Devis, washinze ikigo Billion Traders FX, ashinjwa ibyaha by’iyezandonke, uburiganya no gukora ubucuruzi bwo kuvunja amafaranga mu buryo butemewe mu gihe umugore we Sophia Akaliza ashinjwa ubufatanyacyaha.

Ibi byaha bishingiye ku kuriganya abantu barenga 500 amafaranga arenga miliyari 12 Frw, binyuze mu kigo gitanga serivisi z’ivunjisha rikorerwa kuri internet cya ’Billion Traders FX’, nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.

Mu iburanisha ryambere Umwunganira mu mategeko yasabye ko bahabwa umwanya bakabanza bagakemura ikibazo cy’abaregera indishyi binyuze mu bwumvikane bakishyurwa ayo baberewemo, mbere yo kuburana urubanza mu mizi.

Yagize ati “Duhawe umwanya tukareba abo turimo umwenda mu bwumvikane, twaganiriye tukamenya ayo buri wese yatanze n’ayo yasubijwe, kugira tumenye ayo tuzamuha tukabishyura byatubera byiza, kuko turemera ko tuyabarimo.”

Yakomeje asaba Urukiko ko babanza gukemura ikibazo cyo kwishyura izi ndishyi, kuko byagaragaza ko hari aho biri kwerekeza kandi heza.

Abaregera indishyi na bo bavuze ko icyo bifuza ari ubwumvikane, bagasaba ko ibyiza ari ukwishyurwa amafaranga yabo.

Umwunganzi w’abaregera indishyi, Me Nuwagaba James, yavuze ko guhabwa umwanya no kumvikana nta kibazo kirimo.

Yagize ati “Ubusabe bwo kumvikana ni bo bizabaturukaho, bakagaragaza ko basaba ubwumvikane babukwiye, ariko akatugaragariza uburyo yakwishyura, icyo tudashaka ni uko yabikoresha nko gukomeza kubeshyabeshya atanga amasezerano ahoraho.”

Manzi yatawe muri yombi ku wa 30 Nyakanga 2024, akurikinwa afunzwe mu gihe umugore we akurikiranwa adafunzwe.

BUGIRIMFURA Rachid

Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui