U Rwanda rugiye kwereka intumwa idasanzwe ya Loni aho ruhagaze mu kurwanya ubukene

U Rwanda rugiye kwereka intumwa idasanzwe ya Loni aho ruhagaze mu kurwanya ubukene

Intumwa idasanzwe y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe uburenganzira bwa muntu no kurwanya ubukene, Bwana Olivier De Schutter, yasuye Perezida w’Urukiko rw’ikirenge, Domitilla Mukantaganzwa, mu ruzinduko rwe rw’akazi mu Rwanda.

Bwana De Schutter aragirira uruzinduko rw’iminsi 12 mu Rwanda, ni urugendo rwatangiye ku wa 19 kugeza ku wa 30 Gicurasi 2025, ni urugendo akoze ku butumire bwa Leta y’u Rwanda. Uru ruzinduko rugamije gusuzuma uko u Rwanda ruhagaze mu kurandura ubukene bukabije no kurengera uburenganzira bwa muntu..

Muri uru ruzinduko, ateganya guhura n’inzego zitandukanye zirimo abayobozi ba Leta, abacamanza, inzego za sosiyete sivile, abashakashatsi ndetse n’abaturage bafite ubuzima bugoye kubera ubukene. Azasuzuma ibijyanye n’uburenganzira ku burezi, ubuzima, icumbi, ibiribwa n’amasoko y’akazi, cyane cyane ku bantu batuye mu byaro, abakora mu mirimo itazwi n’amategeko, abana, impunzi, n’abandi bafatwa nk’abakene.

Mu rwego rwo gutegura neza uru ruzinduko, De Schutter yasabye abashishikajwe n’iyi ngingo, barimo imiryango ya sosiyete sivile, impuguke, amashami y’Umuryango w’Abibumbye n’abandi, gutanga ibitekerezo, inyandiko n’inkuru zijyanye n’uko ubukene bugaragara mu Rwanda n’icyakorwa ngo burandurwe.

Uruzinduko ruzasozwa hatangwa itangazo risobanura ibyibanze byavuye mu bitekerezo byatanzwe n’abantu batandukanye, hanyuma hatangwe raporo yihariye ku kanama gashinzwe Uburenganzira bwa Muntu mu muryango w’Abibumbye i Genève. Iyo raporo izanafasha mu isuzuma ngaruka bihe ku burenganzira bwa muntu (UPR) u Rwanda rugomba gusuzumwamo n’andi masuzuma y’imitangire y’uburenganzira bwa muntu.

Bwana De Schutter ni impuguke mu mategeko yigisha muri Kaminuza ya UCLouvain no muri Sciences Po i Paris. Yabaye intumwa idasanzwe ku burenganzira bwo kubona ibiribwa hagati ya 2008 na 2014, ndetse yabaye umunyamuryango w’akanama ka Loni ku burenganzira bw’ubukungu, imibereho n’umuco kuva mu 2015 kugeza mu 2020.

BUGIRIMFURA Rachid

Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui