ShaddyBoo ntiyanyuzwe n’imikirize y’ikibazo cye na Yugi
Umunyamideli Mbabazi Shadia wamamaye ku izina rya Shaddyboo avuga ko atanyuzwe n’imigendekere y’ikirego yarezemo Yugi Umukaraza, uyu akaba ari umwe mu banyamuziki bakorera mu Rwanda.
Avuga ko agikeneye ubundi butabera kuko imikirize y’ikirego cye itamunyuze mu buryo bufatika.
Kuri Instagram, ShaddyBoo yanditse ko yigeze kuvuga ku byamubayeho, ububabare yanyuzemo, ihohoterwa yakorewe, uburiganya, gukinisha amarangamutima ye no kwandagazwa byo gusebanya, akavuga ko uko gutakwa kwe ntawigeze aguha agaciro.
Nubwo nyuma y’ibyo, yakoze uko ashoboye ngo yubake imibereho mishya, kugira ngo ibyamubayeho bizamushiremo bizafata igihe n’imbaraga nyinshi.
Yanditse ati: “Navuze ku byambayeho, ububabare nanyuzemo, ihohoterwa nakorewe, uburiganya, gukinisha amarangamutima yanjye no kunsebya. Ariko numvise ko ijwi ryanjye ritumviswe kandi ko ibyo nanyuzemo bitahawe agaciro gakwiye.”
Avuga ko muri iki gihe ari gutangira ubuzima bushya, agerageza kongera kubaka ibyari byarasenyutse no kubona amahoro.
Icyo yifuza si uko abantu bamugirira impuhwe, ahubwo ni uko akeneye guhabwa ubutebera, abagira uruhare mu guhohotera abandi bakabibazwa n’ubutabera.
Ati: “Sinsaba kugirirwa impuhwe cyangwa guhabwa uburenganzira bwihariye. Icyo nsaba ni ukuri, ko ababigizemo uruhare babibazwa, n’ubutabera.”
Yongeyeho ko abantu bashobora kugira ibitekerezo bitandukanye ku nkuru ye, ariko ko nta bitekerezo byabo bishobora guhanagura ibyo avuga ko yanyuzemo.
Ati: “Mfite uburenganzira bwo kumvwa. Mfite uburenganzira bwo kurenganurwa. Kandi nkwiriye ubutabera. Rwanda, ndacyategereje ubutabera bwanjye.”
Mu bundi butumwa burebure, Shaddyboo yagarutse ku mateka y’ubuzima bwe, agaragaza ko hari byinshi yanyuzemo kuva akiri muto, birimo gukura atazi neza inkomoko ye n’impamvu z’ibintu bimwe na bimwe byagiye bimubaho.
Akiri umwana yari yararezwe n’abandi, bityo ko icyo akeneye kurusha ibindi ni urukundo, kurindwa, kumvwa no kugira umuntu umuba hafi.
Yagaragaje ko gukura afite ibibazo byinshi ku bijyanye n’uwo uri we, aho ukomoka n’impamvu z’ibyakubayeho, bigira ingaruka.
Shaddyboo yavuze ko inkuru y’ubuzima bwe itagarukira ku bibazo by’umuryango gusa, ahubwo ko inarebana n’incuti, imibanire n’abandi, umuryango mugari ndetse n’igihugu cye.
Yemeza ko yahuye n’ibintu byinshi abantu benshi batazi, kandi ko hari abagiye bamubyaza umusaruro kubera intege nke no kuba yarumvaga ari wenyine.
Yongeye kugaruka ku gihe yiyambazaga inzego z’ubutabera, avuga ko yari yizeye ko azumvwa agahabwa ubufasha, ariko ko yumvise aciriwe urubanza, akojejwe isoni, asuzuguwe ndetse agafatwa nk’aho ari we ufite ikibazo.
Ati: “Igihe amaherezo nagiraga ubutwari bwo gusaba inzego zibishinzwe ubufasha, nari niteze ko nzumvwa. Ahubwo numvise nciriwe urubanza, ko nakojejwe isoni, nsuzugurwa kandi mfatwa nk’aho ari njye ufite ikibazo.”
Yavuze ko hari abantu bagiye bamufata nk’umunyamakosa mu nkuru batigeze bashaka kumva neza, nyamara batazi ibyo yanyuzemo akiri umwana n’icyo bisobanuye gukura utumva ko urinzwe.
Nubwo bimeze bityo, yavuze ko atifuza ko amateka ye amubuza gukomeza ubuzima, ahubwo ko ari kongera kwiyubaka, kwisobanukirwa no kongera kubona ijwi rye.
Uko ikibazo cya Shaddyboo na Yugi Umukaraza cyageze mu butabera
Ibi bije bikurikira ikibazo yatangije muri Kamena 2026, ubwo yashinjaga Iradukunda Aimable uzwi nka Yugi Umukaraza kumufata ku ngufu mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026.
Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga no mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru icyo gihe, Shaddyboo yavuze ko Yugi yari yagiye kumusura iwe azanye inzoga, barasangira, ariko nyuma akaza kwisanga abyutse baryamanye kandi yambaye ubusa.
Yavuze ko atigeze yemera ko baryamana, ndetse ko igihe yabimubwiraga, Yugi yahise ava iwe.
Ku wa 23 Kamena 2026, Yugi Umukaraza yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutangira iperereza ku byaha bitandukanye birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ibifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Nyuma y’iperereza, dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha kugira ngo hafatwe ibyemezo bikurikije amategeko.
Mu rubanza rw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwanzuye ko nta mpamvu zikomeye zituma Yugi akekwaho icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ariko rusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha gifitanye isano n’ibiyobyabwenge.
Ni cyo cyatumye ategekwa gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30.
Yugi yaje kujuririra icyo cyemezo, ariko ku wa 18 Kanama 2026 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutesha agaciro ubujurire bwe, rwemeza ko akomeza gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo.
Ku wa 3 Nzeri 2026, Yugi Umukaraza yarekuwe nyuma yo kumvikana n’Ubushinjacyaha no kubwizeza kwisubiraho.
Ku rundi ruhande, Shaddyboo na we yari yarajyanywe mu kigo cya Isange Rehabilitation Centre giherereye i Huye, ku bushake bwe, kugira ngo afashwe ku kibazo cy’ibiyobyabwenge ndetse ahabwe n’ubufasha mu by’imitekerereze.
Nubwo inzira y’ikibazo cye yanyuzemo ibyemezo bitandukanye, Shaddyboo aracyagaragaza ko atanyuzwe n’ibyabaye.
