Volleyball: Amakipe ya Police yihanangirije aya APR
Amakipe ya Police Volleyball club yatsinze aya APR VC haba mu bagore no mu bagabo. Yayatsinze amaseti atatu kuri imwe.
Kuri uyu wa gatanu taliki ya 13 Ugushyingo nibwo hakinwe umunsi wa gatatu nuwa gatanu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere muri volleyball.
Kuva uyu mwaka watangira, nibwo aya makipe yarahuye gusa mu cyiciro cy’abagabo aya makipe baherukaga guhura mu irushanwa ribanziriza shampiyona rya Kirehe Open ryabereye i Kirehe aho icyo gihe APR VC ikaba yaratsinze Police amaseti 3-2.
Nyuma yo gutsinda APR WVC, Police WVC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota icyenda nyuma y’umunsi wa gatatu kandi ntaratsindwa umukino uwari wo wose, ubu ikaba ikurikiwe n’ikipe ya APR WVC n’amanota 6.
Mu cyiciro cy’abagabo naho ni uko, kuko naho Police VC yatsinze APR VC amaseti 3-1.
Ikipe ya Police yahise ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona rw’agateganyo n’amanota 13 ikurikiwe na APR VC n’amanota 11.
Mu yindi mikino yaraya ibaye, ikipe ya REG VC nayo yatsinze ikipe ya Rwanda Polytechnic Ngoma College amaseti 3-0, bituma REG VC yigira imbere ku rutonde n’amanota 10, ikaba ku mwanya wa gatatu.
Umunsi wa gatanu mu bagabo n’umunsi wa gatatu mu bagore urakomeza kuri uyu wa Gatandatu mu mikino ine, harimo uhuza ikipe ya RRA na Kepler, RP Huye na Ruhango mu cyiciro cy’abagore.
Mu cyiciro cy’abagabo imikino iteganyijwe ni EAUR na KVC ndetse na Gisagara VC iri bukine na Kirehe VC.
