Icyo abahinzi bigishijwe na RICA barusha abandi

Icyo abahinzi bigishijwe na RICA barusha abandi

Abenshi mu bahinzi bahuguwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza yigisha ubuhinzi burondoreza ubutaka, RICA, bavuga ko ibyo bigishijwe mu gihe cyahise byatumye beza, batangije ibidukikije.

Batumye bongera umusaruro ugereranyije n’uwo babonaga bagikora ubuhinzi bwa gakondo.

Kuwa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2026  muri RICA habereye inama yahuje abahinzi, abashakashatsi, inzego za Leta, abikorera n’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ubuhinzi bose hamwe bagera kuri 450, baganira ku buryo ubuhinzi bubungabunga ubutaka bwakwagurwa.

Umwe muri bo ukomoka muri Kirehe witwwa Saidat Nyirambonimpa yavuze ko ubuhinzi bwa gakondo buvuna kandi ntibutange umusaruro ufatika.

Ati: “Nahingaga ku buso bungana na Are eshanu, nkezaho ibiro 30 by’ibigori n’ibiro 20 by’ibishyimbo. Nyuma yo kwigishwa gukora ubuhinzi bubungabunga ubutaka na RICA, kuri ubwo buso bwa are eshanu  neza ibiro bigera kuri 300 by’ibigori n’ibiro 280 by’ibishyimbo.”

Yavuze ko mbere yahingaga agacukura ubutaka akagera kure cyane, ariko nyuma Kaminuza ya RICA ikamwigishiriza hamwe na bagenzi be ko umuntu aharura ubutaka, agacukura imyobo, agateramo imyaka hanyuma agasasira ubutaka.

Ngo iyo uhinze udacukuye ubutaka ukagera hasi cyane, usanga iyo imvura iguye amazi aguma mu butaka.

Ibyo wakoresheje usasira, icyo gihe bihinduka ifumbire, kandi isuri ntiba ishobora gutwara imyaka wateye.

Nteziryayo Ignace, umunyamuryango w’Umuryango w’Abahinzi n’Aborozi mu Rwanda, yavuze ko gahunda yo guhinga habungabungwa ubutaka yamugiriye akamaro kuko yongereye umusaruro.

Gusa, yasabye ko Leta yakongera ishoramari mu buhinzi bubungabunga ubutaka kugira ngo bukorwe ku kigero gishimishije.

Tuyizere Emmanuel na we wafashijwe na Kaminuza ya RICA, ibigisha ubuhinzi bubungabunga ubutaka, yabwiye Kigali Today ko mbere uburyo bahingagamo bwangizaga ubutaka kubera ubumenyi buke bari bafite.

Muri iki gihe, bahinga basasira ubutaka kandi ntibabucukure cyane bikazamura umusaruro.

Yatanze urugero rw’uko ku buso bwa Ari imwe bahasaruraga ibiro 25 by’ibigori, mu gihe ahahinzwe mu buryo bwo kubungabunga ubutaka, hakoreshwa ifumbire y’imborera n’ifumbire mvaruganda ndetse hagasasirwa ibyatsi, basaruye ibiro bisaga 70.

Umuyobozi wa Kaminuza ya RICA, Momar Dieng, yavuze ko urwego rw’ubuhinzi rugihura n’imbogamizi zirimo kwangirika kw’ubutaka, isuri, imihindagurikire y’ikirere.

Ati: “Nk’uko bigaragazwa na Raporo y’u Rwanda igaragaza ingamba n’intego igihugu cyihaye mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere (NDC 3.0) yo mu 2025, ubutaka burenga hegitari miliyoni imwe buri mu byago bikomeye byo gutwarwa n’isuri. Buri mwaka kuri hegitari imwe hatakaza impuzandengo ya toni 25 z’ubutaka bwo hejuru. Ibyo bigaragaza ubukana bw’ikibazo cy’isuri n’ingaruka iteza ku musaruro w’ubuhinzi.”

Avuga ko ubuhinzi bubungabunga ubutaka ari imwe mu nzira zafasha guhangana n’izo mbogamizi, binyuze mu mahame atatu y’ingenzi arimo kudahungabanya ubutaka cyane babucukura mu gihe cyo kubuhinga, kubusigasira bugahora butwikiriwe no guhinduranya ibihingwa.

Asanga hakenewe kuva mu mishinga y’igerageza n’ibikorwa bikorerwa ahantu hihariye, ubu buhinzi bugashyirwa mu bikorwa ku rwego rwagutse binyuze muri gahunda na politiki by’igihugu, ishoramari, ubushakashatsi n’amahugurwa ahabwa abahinzi.

Dr. Olivier Kamana, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), yavuze ko ubuhinzi bubungabunga ubutaka ari imwe mu nzira z’ingenzi u Rwanda rukwiye kwifashisha mu kongera umusaruro.

Kugira ngo ubu buhinzi bugere ku bahinzi benshi, hakenewe kuborohereza kubona ibikoresho bibafasha, inyongeramusaruro, inguzanyo yaza banki, ubumenyi n’amasoko y’umusaruro, hitabwa cyane ku mbogamizi abahinzi bato bahura na zo.

Dr. Olivier Kamana yashimangiye ko umusaruro w’iyi gahunda utazapimirwa gusa ku nama zabaye cyangwa abantu bahuguwe, ahubwo uzagaragarira mu mubare w’abahinzi bazitabira ubu buhinzi, mu buryo bwo kubungabunga ubutaka no mu musaruro uzava mu buhinzi burambye.

nizeyimana jean

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui