ICC yahagaritse gukurikirana Mudacumura

ICC yahagaritse gukurikirana Mudacumura

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwahagaritse burundu gukurikirana Sylvestre Mudacumura wahoze ari Umugaba Mukuru wa FDLR, nyuma yo kwemeza ko yapfuye.

Rwakuyeho n’impapuro zari zarasohowe zo kumuta muri yombi zari zimaze imyaka 14 ntacyo zirageraho.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa 12 Ugushyingo 2026, nyuma y’uko Urugereko ruburanisha muri ICC rusuzumye amakuru n’ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha n’Ubwanditsi bw’Urukiko, bigaragaza ko Mudacumura yishwe mu gikorwa cya gisirikare cy’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ku wa 17 Nzeri 2019 cyangwa hafi y’iyo tariki.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, ICC yavuze ko itegeko rigenga imikorere yayo ritayemerera kuburanisha umuntu wapfuye.

Yongeyeho ko nyuma yo kwemeza urupfu rwa Mudacumura, nta mpamvu yari igisigaye yo gukomeza kumukurikirana, bityo n’ubusabe bw’ubufatanye mu iperereza n’ibindi bikorwa byari biteganyijwe bijyanye n’iki kirego bikurwaho.

Mudacumura yari amaze imyaka 14 ashakishwa n’uru rukiko, nyuma y’uko ku wa 13 Nyakanga 2012 rusohoye impapuro zo kumuta muri yombi, rumushinja kugira uruhare mu byaha icyenda by’intambara bivugwa ko byakozwe mu Burasirazuba bwa RDC hagati ya Mutarama 2009 na Nzeri 2010.

Ibyo byaha byavugwaga ko byakorewe mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Epfo, birimo kugaba ibitero ku baturage b’abasivili, ubwicanyi, gukomeretsa abantu bikomeye, gufata abantu bunyago, gufata ku ngufu, iyicarubozo, gusenya imitungo, gusahura ndetse no kugaba ibitero bigamije kwambura abantu agaciro.

Gusa, ibyo byari ibirego Ubushinjacyaha bwari bwarashyikirije urukiko, kuko Mudacumura atigeze afatwa ngo agezwe imbere y’ubutabera aburane ku byaha yashinjwaga.

Mu Rwanda amategeko ateganya ko urupfu rw’ukekwaho icyaha cyangwa uregwa ikirego cy’ikurikiranacyaha kirangira burundu, kabone n’ubwo urubanza ruba rutaracibwa.

Ingingo ya 5 y’Iteka Nº 027/2019 ryo ku wa 19 Nzeri 2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, iteganya ko ikirego cy’ikurikiranacyaha gishobora kuzima bitewe n’impamvu zitandukanye.

Muri zo harimo urupfu rw’uwakoze icyaha.

 Iyo ukekwaho cyangwa wakoze icyaha apfuye, ikirego cy’ikurikiranacyaha kuri icyo cyaha kirazima.

By Doreen Karungi

nizeyimana jean

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui