Birangiye umukandida wa DRC akuyemo ake karenge

Birangiye umukandida wa DRC akuyemo ake karenge

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangarije kuri X ko Juliana Lumumba wari umukandida wayo mu kuyobora OFI  akuyemo kandidatire.

Kinshasa yemeza ko byakozwe ngo ishyigikire umukandida umwe uhurizwaho n’ibihugu.

DRC ivuga ko yabikoze mu rwego rwo gusigasira ejo hazaza ha Francophonie.

Ku italiki 16, Ugushyingo 2026 nibwo hazatangazwa uwatsindiye kuyobora OIF.

 Louise Mushikiwabo niwe uhabwa amahirwe yo gutorwa n’Abakuru b’ibihugu, ariko hari abavuga ko nadatinda hazatsinda Umunya Roumania Dacian Cioloș.

Hari hashize iminsi bihwihwiswa ko DRC ishobora kwikura muri uyu muryango igihe Umukandida yari yatanze atatsinda amatora.

Ikindi ni uko DRC yeruye ko ishigikiye umukandida watanzwe Romania, ari we Dacian Cioloș, ihita iboneraho gusaba ibindi bihugu biri muri uyu muryango wa OIF gushyigikira uwo munya Roumania.

nizeyimana jean

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui