Umuvuno w’amahoro muri RDC mu mboni za Karidinali Ambongo

Umuvuno w’amahoro muri RDC mu mboni za Karidinali Ambongo

Arikiyepisikopi wa Kinshasa, Karidinali Fridolin Ambongo, yasabye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gushyira imbere ibiganiro bya politiki birimo impande zose kuko ari bwo buryo bufatika bwatuma amahoro arambye aboneka muri iki gihugu.

Ambongo avuga ko intambara imaze igihe muri iki gihugu yabuze gica, bityo ko abantu bicaye bakaganira ari bwo babona umuti urambye w’ibibatandukanya.

Guhera kuri uyu wa Mbere ku italiki 26 Ukwakira 2026 i Roma mu Butaliyani hateraniye inama ihuza abatavuga rumwe na Leta ya Kinshasa barimo n’abagize sosiyete sivile ari nayo Kiliziya gatulika ibarizwamo.

Inama bitabiriye yateraniye i Assisi mu Butaliyani, yateguwe n’umuryango Gatolika wa Sant’Egidio, muri yo Ambongo akaba yanenze ibiganiro bya politiki bitegurwa muri RDC, avuga ko gushyiraho ibisabwa mbere y’uko bitangira bishobora kubangamira amahirwe yo kugera ku mahoro.

Yagize ati: “Ibiganiro ukumiramo abo urwana na bo si ibiganiro, ahubwo ni umuntu uba wiganiriza ubwe. Ibiganiro ni ijambo ryera kandi ni ryo rishobora kudukiza. Bisaba ubutwari kugira ngo uganire n’abo ubona nk’abanzi bawe.”

Ati: “Amahoro ntagerwaho hagati y’inshuti gusa, ahubwo agerwaho hagati y’abahanganye bemera gufatanya nk’abavandimwe.”

Tshisekedi yanze ko imitwe yitwaje intwaro yitabira ibiganiro

Ku wa 27 Kanama 2026, Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, yatangaje ko gahunda yo gutegura ibiganiro byo ku rwego rw’igihugu bigamije gushakira umuti ibibazo bitera umutekano muke, kwimakaza ubumwe bw’Abanye-Congo no kongera kubaka inzego za Leta.

Yasabye ko habanza kuganirizwa impande zitandukanye mu ntara 26 zigize igihugu, mbere y’uko ibiganiro nyirizina bibera i Kinshasa.

Byagombaga guhuza amashyaka ya politiki, sosiyete sivile, abayobozi b’amadini n’ibindi byiciro by’abaturage.

Icyakora, Tshisekedi yavuze ko imitwe yitwaje intwaro irwana n’ingabo za Leta itazitabira ibyo biganiro.

By’umwihariko, yanze ko ihuriro AFC/M23( ubu ryahinduye izina ryitwa Front pour la Réfondation de la Nation, FRN) riryitabira, avuga ko ibibazo byaryo na Leta bigomba gukemurwa binyuze mu biganiro bitandukanye bibera i Doha muri Qatar.

Umutwe Front pour la Réfondation de la Nation (FRN), uyobowe n’uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila.

FRN yatangaje ko ishaka gukura Tshisekedi ku butegetsi mu buryo ubwo ari bwo bwose, harimo n’ubw’ingufu.

Umushinja kuvangura abaturage binyuze mu bwoko, gukorera abavanguwe ihohoterwa, imiyoborere mibi, kudaha abaturage umutekano n’ikerekezo cyiza bityo bigashobora igihugu ahabi.

Karidinali Ambongo yasabye ko ibiganiro bitagomba gukumiramo impande zihanganye, kuko ibyo bishobora gutuma bidatanga umusaruro.

Yagize ati: “Ndumva ibikomere n’ukutizerana bihari; ni ibintu bifatika, kandi amaraso yamenetse arasaba ubutabera. Ariko ngomba kubivuga neza: nta biganiro, nta mahoro mu gihe harimo gukoresha ingufu za gisirikare byonyine kandi ibi ntibizazana amahoro muri Congo. Inzira ya politiki ihuriweho na bose niyo yonyine ishobora kuyazana.”

Ambongo yanagarutse ku ngaruka z’intambara zimaze igihe muri RDC, avuga ko agaciro k’ubuzima bw’abantu katakiriho ugereranyije n’inyungu zishingiye ku mutungo kamere w’icyo gihugu.

Yagaragaje ko hari akarengane k’ubwoko bubiri: umutungo w’igihugu wegukira abantu bake mu gihe abaturage benshi babayeho mu bukene, ndetse n’inyungu z’amahanga ahatanira kugenzura umutungo wa RDC.

Nubwo gahunda y’ibiganiro by’uko amahoro ku rwego rw’igihugu yagerwaho byatangajwe, imyiteguro yabyo ntirarangira.

Iteka rishyiraho komite ishinzwe kubitegura ryamaze gushyirwaho umukono, ariko abayobozi b’iyo komite ntibarashyirwaho nyuma y’ibiganiro byakozwe n’Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida, Anthony Nkinzo, aganira n’abayobozi b’amadini.

Hagati aho, Ihuriro ry’Abepisikopi Gatolika muri Congo (CENCO) n’Itorero rya Kristo muri Congo (ECC) na byo biri gutegura indi gahunda yiswe Social Pact for Peace and Living Well Together in DR Congo and the Great Lakes Region, igamije kwimakaza amahoro n’imibanire myiza muri RDC no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Indi ngingo iri kuganirirwaho mu Butaliyani ni ifatwa rya Prince Epenge, wo mu batavuga rumwe na Leta wafashwe ubwo yari ku kibuga cy’indege yitegura nawe kujya i Roma.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi basabye ko Prince Epenge arekurwa

Ibi biganiro by’amahoro biri kugibwaho impaka mu gihe abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bahuriye mu ihuriro C64 na bo bari i Roma mu Butaliyani.

Ku wa Mbere, abagize biro y’iri huriro ryitwa C64 barimo Martin Fayulu, Moïse Katumbi, Delly Sesanga, Augustin Matata Ponyo na Jean-Marc Kabund, basabye ko Prince Epenge arekurwa ako kanya.

Prince Epenge, uyobora ishyaka ADDCongo, bivugwa ko yabujijwe gufata indege yari kumujyana i Roma, ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya N’djili i Kinshasa, mbere yo gufatwa n’abakozi b’urwego rw’ubutasi ku Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026.

Icyakora, igihe iyi nkuru yandikwaga, aho yari afungiwe n’imiterere nyayo y’ifatwa rye ntibyari byamenyekana neza.

Inama ya C64 yabereye i Roma ni yo ya mbere yahuje imbonankubone abayobozi b’iri huriro kuva ryashingwa muri Gicurasi 2026.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko bazakomeza gushyira igitutu kuri Tshisekedi kugira ngo ave ku butegetsi mu 2028.

Tshisekedi, watangiye kuyobora RDC mu 2019, arashaka ko Itegeko Nshinga rivugururwa, ibintu bishobora kumufungurira inzira yo kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu muri manda ya gatatu.

Kwamamara kw’ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, impaka ku biganiro by’igihugu n’ubusabe bwa Karidinali Ambongo bigaragaza ko ikibazo cy’amahoro muri RDC kidashingiye gusa ku mirwano, ahubwo gifitanye isano n’imiyoborere, ukwishyira hamwe kw’abaturage n’uburyo impande zihanganye zishobora kumvikana ku hazaza h’igihugu.

nizeyimana jean

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui