Amerika iri kwisuganya ngo yongere irase Irani
Amakuru yatangajwe n’abayobozi babiri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko ingabo z’iki gihugu ziri mu Burasirazuba bwo Hagati ziteguye gutangiza ibindi bikorwa bya gisirikare bishobora kuba bikomeye kuri Irani.
CNN yanditse ko Perezida Trump narangiza kwemeza ko ibyo bitero bitangira, hatazashira amasaha 96 bitaraba.
Abazi iby’uwo mugambi, bavuga ko ibyo bitero biri gutegurwa ngo bizatangire mu mataliki azakurikira amatora y’Abadepite azaba mu gihe gito kiri imbere.
Abo bayobozi babwiye CNN ko ingabo n’ibikoresho bihagije byamaze koherezwa muri ako karere kugira ngo ibyo bitero bishoboke.
Bavuga ko ibikorwa bishya bishobora kurenga ibitero bisanzwe byibasira ibirindiro bya gisirikare, za radar n’ibikoresho Iran ikoresha mu kurasa misile, ahubwo bikagera no ku bikorwa remezo by’ingufu, ibirindiro bya gisirikare n’ibigo bifitanye isano na gahunda ya kirimbuzi Irani imaze iminsi itangije.
Umwe muri abo bayobozi yagize ati: “Bizaba ari igikorwa gikomeye.”
Bamwe mu bayobozi ba Amerika bariho ubu n’abahoze mu nzego za Leta bazi ibyerekeye igenamigambi rya gisirikare bavuga ko igihe ari cyo abantu biteze nahoo ubundi ngo Irani bazongera bayirase.
Bavuga ko bishobora kuba mbere y’uko umwaka wa 2026 urangira, nubwo babona ko bishoboka cyane ko byaba nyuma y’amatora ataganyijwe vuba aha.
Icyakora, abayobozi ba Amerika bavuga ko Trump atarafata umwanzuro wa nyuma ku cyerekezo azafata nyuma y’ayo matora.
Nubwo hari ibimenyetso byerekana ko ashobora kwerekeza ku gikorwa cya gisirikare gikomeye, hari n’igihe yagiye agaragaza ko ashyigikiye igikorwa runaka ariko akisubiraho ku munota wa nyuma.
Ibiro bye byanze kugira icyo bitangaza kuri ayo makuru.
Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Ingabo za Amerika yabwiye CNN ko inshingano z’iyo minisiteri ari ugutegura uburyo butandukanye bwo gukora ibikorwa bya gisirikare no kubishyira mu bikorwa igihe Perezida abitegetse.
Irani n’Abahouthi bashobora kwihorera
Amakuru y’inzego z’ubutasi za Amerika aheruka kugaragaza ko Irani n’inyeshyamba z’Abahouthi zo muri Yemen biteguye kuzihimura ku ncuti za Amerika kandi ngo icyo gihe Isiraheli nayo izongera yibasirwe.
Abantu babiri bazi iby’ayo makuru y’ubutasi babwiye CNN ko mu gihe Amerika na Isiraheli bagaba ibitero bishya kuri Irani, Tehran n’Abahouthi bashobora guhita bihorera, by’umwihariko bibasira abasirikare ba Amerika n’ibikorwa byayo byo mu karere, ndetse bikaba byagera no mu tundi turere.
Mu nyandiko yo ku wa 23 Ukwakira, 2026, umuyobozi w’ubutasi bw’igihugu cya Amerika, Jay Clayton, yandikiye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, avuga ko ubutasi bwagaragaje ko Irani yongereye cyane ibikorwa bigamije kwibasira abakozi ba Amerika.
Iyo nyandiko ivuga kandi ko umugambi wo kubibasira ugeze ku rwego rwo hejuru rwo gutegurwa, haba mu Burasirazuba bwo Hagati no mu bindi bihugu.
Icyakora, umwe mu bazi iby’ayo makuru yavuze ko inzego z’ubutasi za Amerika zitakeka ko Iran n’Abahouthi bagiye gutangiza ibitero bikomeye mbere y’uko bo ubwabo bagabwaho ibitero.
Ahubwo, bashobora kwihorera Amerika cyangwa Isiraheli nibatangiza ibitero bibibasira.
Ibyo bishobora kuba imwe mu mpamvu Amerika ikomeje kugabanya bucece umubare w’abakozi bayo bari muri Ambasade zo mu Burasirazuba bwo Hagati, mu rwego rwo kugabanya ibyago bashobora guhura na byo.
Ambasade ya Amerika i Riyadh muri Arabie Saoudite ni yo yonyine yari yarahawe itegeko ryo kuvana bamwe mu bakozi bayo muri ako karere.
Icyakora, amakuru yatangajwe avuga ko n’izindi Ambasade zishobora guhabwa amabwiriza nk’ayo, mu gihe izitayahawe zishobora kugabanya umubare w’abakozi.
Nanone, abasirikare ba Amerika batari mu mirimo y’ingenzi bari bateganyijwe koherezwa mu Burasirazuba bwo Hagati mu rwego rwo gusimbura abandi babwiwe ko batazajyayo.
Ibi bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko bishobora kuba hari izindi mpinduka zikomeye mu mutekano w’ako karere.
Amakuru yatangajwe na CNN avuga ko Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, amaze igihe asaba ko igihugu cye cyongera kugaba ibitero kuri Irani.
Icyakora, abayobozi ba Amerika basabye Isiraheli gutegereza kugeza igihe ubuyobozi bwa Trump buzaba bwiteguye gukora ibikorwa bya gisirikare bihuriweho.
Umwe mu bayobozi b’umutekano wa Israel yabwiye CNN ko Netanyahu yashakaga ko Trump yemera ko ibihugu byombi byagaba igitero kuri Irani mbere y’amatora yo hagati ya manda muri Amerika, ariko Trump ntiyamuha uburenganzira.
