Imiburanishirize y’imanza zirimo abana igiye kunozwa
Imiryango itari iya Leta n’abaharanira uburenganzira bwa muntu barasaba ko imiburanishirize y’imanza zirimo abana irushaho kubahiriza uburenganzira bwabo, bakarindwa ihungabana kandi buri buranisha rigashyira imbere inyungu zabo.
Mu ntangiriro z’Ugushyingo 2026 nibwo amabwiriza mashya agenga izi manza azatangira gukurikizwa.
Amabwiriza ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, N° 001/2026 yo ku wa 1 Ukwakira 2026, agamije kuzatuma imanza zirimo abana ziburanishwa mu buryo buboneye, bworoshye kandi bwihutisha ubutabera, hagamijwe kurengera abana no kubungabunga ibanga ryavugirwa muri izo manza.
Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moïse, yagaragaje ko ikibazo cy’aho abana bafungirwa na cyo gikwiye kwitabwaho mu gutanga ubutabera bwubahiriza uburenganzira bwabo.
Yatanze urugero rw’umwana uba ukurikiranyweho icyaha mu rukiko rwa Rusizi, avuga ko iyo urukiko rwemeje ko akomeza gufungwa by’agateganyo cyangwa akatiwe igihano, atagomba gufungirwa hamwe n’abantu bakuru, ahubwo ajyanwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare.
Ibi bishobora gutuma umwana ajya kuburana mu mizi aho urubanza rwe ruburanishirizwa, hanyuma agasubizwa aho afungiye.
Umuvugizi w’Inkiko, Harrison Mutabazi, yavuze ko hari ingamba ziteganywa zo gufasha mu gushyira mu bikorwa aya mabwiriza, kugira ngo ubutabera bugenewe abana burusheho kubahiriza uburenganzira bwabo.
Yasobanuye ko amabwiriza asaba ko abacamanza, abanditsi b’inkiko, abashinjacyaha, abavoka n’abandi bari mu cyumba cy’iburanisha bashobora kwambara imyambaro isanzwe aho kwambara imyambaro y’akazi, mu rwego rwo gutuma umwana atagira ubwoba cyangwa ngo yumve abangamiwe n’abari mu rukiko.
Yakomeje avuga ko no mu Ishuri ryigisha Amategeko rya ILPD hashyizweho amasomo agamije kongerera ubumenyi abakozi b’inkiko, abashinjacyaha, abagenzacyaha, abavoka n’abandi bireba ku bijyanye n’uburenganzira bw’abana.
Yongeyeho ko ubushobozi n’amikoro igihugu kizagenda kibona bizajya bifasha gutera intambwe mu kunoza ubutabera bwihariye ku bana.
Umunyamategeko Me Mujawayezu Angélique, usanzwe wunganira abana, yavuze ko aya mabwiriza azafasha kunoza uburyo abana bitabwaho mu butabera, cyane cyane mu gihe cy’iburanisha no mu gihe batanga amakuru ku byababayeho.
Yagaragaje ko gukoresha imvugo yoroshye umwana ashobora kumva, kwirinda imyambaro ishobora kumutera ubwoba no gutegura icyumba cy’iburanisha ku buryo yumva atekanye ari ingamba z’ingenzi.
Ati “Ibyo rero ni ingenzi cyane kuko umwana iyo ari imbere y’ubutabera, cyangwa igihe uwahohotewe ari kubazwa, uburyo tuganira na we n’uburyo bamubaza bigira uruhare mu kumufasha kwisanzura no kuvuga ibimuri ku mutima.”
Aya mabwiriza ashyira imbere kurengera umwana, kumurinda ihungabana no kumufasha kwisubiraho, aho gushingira cyane ku gihano ahabwa.
By Doreen Karungi
