Claudette Mukashyaka: Umugore wa mbere ugiye kugenzura imari ya Leta

Claudette Mukashyaka: Umugore wa mbere ugiye kugenzura imari ya Leta

Mukashyaka Claudette yaraye agizwe Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta mu Rwanda (Auditor General of State Finances), kikaba kimwe mu byemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 26 Ukwakira 2026  iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Mukamana asimbuye Alexis Kamuhire, wari umaze imyaka itanu kuri uwo mwanya nawe akaba yari yasimbuye Obadiah Biraro.

Mbere yo kugirwa Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Mukashyaka Claudette yari asanzwe ari Umuyobozi ushinzwe igenzura mu kigo cy’imari cya I&M Bank Rwanda, umwanya yari yagiyemo mu 2021.

Afite uburambe bw’imyaka isaga 15 mu kugenzura uko imari y’imbere mu bigo ikoreshwa (internal auditing) n’imyaka ine mu igenzura rikorwa n’impuguke ziturutse hanze y’ikigo (external auditing).

Mu ntangiriro z’umwuga we, yakoze nk’umugenzuzi w’imari mu Biro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Office of the Auditor General.

Yabaye Perezida wa Komisiyo y’Ubugenzuzi bw’Imari mu Nteko Ishinga Amategeko, anagira inshingano z’ubuyobozi mu mashyirahamwe y’abanyamwuga mu by’ubugenzuzi bw’’imari arimo Ishyirahamwe ry’Abagenzuzi b’Imbere mu Bigo mu Rwanda bagize icyitwa Institute of Internal Auditors Rwanda – IIA Rwanda.

Amakuru agaragara kuri interineti avuga ko Claudette Mukashyaka afite impamyabumenyi y’icyiciro cya mbere cya kaminuza mu bukungu (Economics), yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda.

Ni umunyamuryango w’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Abanyamwuga mu Ibaruramari (Association of Chartered Certified Accountants – ACCA), afite kandi impamyabumenyi y’umwuga mu ibaruramari ya CPA Rwanda, ndetse n’impamyabushobozi yo gusuzuma ireme ry’igenzura ry’imbere mu bigo (Internal Audit Quality Assessor).

Niwe mugore wa mbere uyoboye urwego rw’Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta, rukagira inshingano zo kugenzura niba amafaranga Leta ibona ikayagenera ibigo byayo, akoreshwa ibyo yagenewe, bigakorwa ku gihe kandi bikagira inyandiko zisobanura uko yose yakoreshejwe mu mucyo.

nizeyimana jean

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui