Ibigo by’uburiganya kuri interineti bikomeje gukwira no muri Afurika

Ibigo by’uburiganya kuri interineti bikomeje gukwira no muri Afurika

Ibigo bikorerwamo uburiganya kuri interineti byahoze bigaragara cyane mu bihugu byo muri Aziya y’Amajyepfo y’Uburasirazuba none ubu biri no gukwirakwira muri Afurika, aho Madagascar yabaye kimwe mu bihugu byagaragayemo ibikorwa nk’ibyo, byatumye hafatwa abantu 148 bakomoka mu bihugu birimo n’u Bushinwa bakekwaho kubigiramo uruhare.

Minisiteri y’Ubutabera ya Madagascar yatangaje ko abo bantu bari mu bakoraga muri za kampani z’uburiganya ziganjemo izari ziyobowe n’Abashinwa.

Yavuze ko mu bikorwa byo muri Kanama na Nzeri 2026, byakozwe ku bufatanye n’Urwego rushinzwe ubutabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hamenyekanye kandi hasenywa  ibigo 13 byakorwagamo ubwo buriganya.

Nk’uko  ikinyamakuru SBS news kibyemeza, ubutabera bw’Abanyamerika bwatangaje ko mu munsi umwe hafatiriwe amafaranga akoreshwa mu ikoranabuhanga (Cryptocurrency) afite agaciro ka miliyoni 52 z’amadolari ya Amerika, angana na miliyoni 72 z’amadolari ya Australia.

Hafashwe kandi ibikoresho birenga 3,200 by’ikoranabuhanga.

Ibi bikorwa byagaragaje ko imiyoboro y’uburiganya yakoreraga muri Madagascar ifitanye isano n’indi yakoreraga muri Cambodia, mu gihe inzego z’umutekano muri icyo gihugu zari zimaze kuyihashya.

Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rushinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha (UNODC) rwari rwaraburiye amahanga mu mwaka ushize ko imiyoboro nk’iyi ikomeje kwaguka, cyane cyane mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo.

Abanyafurika bashukishwaga akazi

Abategetsi ba Madagascar batangaje ko Abanyafurika bagera kuri 20 bakomoka muri Kenya, u Rwanda, Uganda na Zimbabwe bashutswe bakajyanwa muri icyo gihugu babeshywa ko bagiye guhabwa akazi gahemba neza.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe ibyaha, Hassan Mouigni, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko abo bantu bashakirwaga akazi ku mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, bakabwirwa ko bazakora imirimo isanzwe mu bucuruzi.

Yavuze ko bageze muri Madagascar, benshi bambuwe pasiporo n’ababakoresheje, bagahatirwa gukora uburiganya kuri interineti.

Mouigni yavuze ko abo bantu babanje gushukwa, bityo ko hari abashobora kuba barakorewe icuruzwa ry’abantu aho kuba abakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa.

Umwe mu bakekwaho kuyobora ibikorwa byo gushuka abantu yari Umunya-Malaysia witwa Chui Kok Wa, wari utuye mu nzu y’akataraboneka mu gace ka Ivato, hafi y’umurwa mukuru Antananarivo.

Abategetsi ba Amerika bavuze ko yari yarageze muri Madagascar mu 2024, mbere akaba yari yaranyuze muri Cambodia.

Minisiteri y’Ubutabera ya Amerika yatangaje ko itsinda ry’abagizi ba nabi rifitanye isano na Malaysia n’u Bushinwa ryashoye ibikorwa byaryo muri Madagascar mu ntangiriro za 2025, nyuma yo kubivana muri Cambodia kubera ibikorwa byo kubihashya.

Umuhuzabikorwa w’ishami rishinzwe ibyaha by’ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Itumanaho ya Madagascar, Tsitohaina Ralihivao, yavuze ko igihe ibikorwa by’uburiganya byasenywaga muri Cambodia, ababikoraga bimukiye muri Madagascar.

Yasobanuye ko imiryango imwe n’imwe yari isanzwe ikorera muri Cambodia ari na yo yaje gukomereza ibikorwa muri Madagascar, nyuma y’ibikorwa byo kuyihashya byakozwe n’inzego z’umutekano za Thailand na Cambodia.

Inyandiko y’Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI) na yo igaragaza ko Abanyaburezili batatu babajijwe bavuze ko babanje gushaka akazi kuri interinteri, bakisanga mu kigo cy’uburiganya muri Cambodia, nyuma bakimurirwa i Antananarivo muri Madagascar muri Gicurasi 2026.

FBI yavuze ko ibikorwa by’uburiganya bukorerwa kuri interineti bikomeje kwagukira muri Afurika nyuma y’uko ibigo byinshi byabikoragamo bifunzwe mu bihugu byo mu Majyepfo y’Uburasirazuba bwa Aziya.

Abategetsi ba Madagascar bavuze ko ibyo bikorwa byari bigamije cyane cyane gushuka abantu bo mu bihugu bikoresha Icyongereza, birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Pakistan.

Mu murwa mukuru Antananarivo, abaturage batangiye kugira amakenga nyuma y’uko abakekwaho ibyo bikorwa batangiye gukodesha amahoteri yose aho gukorera mu nzu zihariye.

Umwe mu bakekwaho kuyobora ikigo cyakoreraga muri hoteli ya Live Hotel i Antananarivo yari Umushinwa uri mu boherejwe mu Bushinwa.

Abategetsi ba Amerika bavuze ko Abashinwa bakekwaho kuba abayobozi b’ibi bikorwa batashoboye kubazwa na FBI kubera ko bari bamaze koherezwa iwabo.

nizeyimana jean

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui