Umukozi wa Leta uzateza igihombo azajya akishyura

Umukozi wa Leta uzateza igihombo azajya akishyura

Umukozi wa Leta uzagaragara ko yateje igihombo ku mutungo cyangwa amafaranga bya Leta azajya asabwa kubyishyura mu gihe kitarenze iminsi 30, uhereye igihe abimenyesherejwe mu nyandiko, nk’uko biteganywa n’amabwiriza mashya agenga imicungire y’imari n’umutungo bya Leta.

Aya mabwiriza ateganya ko umuyobozi ushinzwe ingengo y’imari mu kigo ari we uzajya amenyesha mu nyandiko umukozi wateje igihombo amafaranga agomba kwishyura. Uwo mukozi ashobora kandi guhabwa uburyo bwo kwishyura mu byiciro, igihe gahunda y’ubwishyu yumvikanyweho.

Iyo umukozi atishyuye mu gihe cyagenwe, dosiye ye ishobora gushyikirizwa inzego z’ubutabera zibifitiye ububasha kugira ngo zikurikirane icyo kibazo.

Aya mabwiriza kandi asaba umukozi wese umenye cyangwa ukeka ko umutungo cyangwa amafaranga bya Leta byatakaye kubimenyesha ako kanya umuyobozi we, ndetse n’abashinzwe imicungire y’umutungo n’ingengo y’imari. Ikigo na cyo gisabwa gukora iperereza kuri buri gihombo cyamenyeshejwe kugira ngo hamenyekane uko cyabaye n’ababigizemo uruhare.

Icyakora, igihombo giturutse ku mpamvu zidashobora gukumirwa gishobora gukurwaho, mu gihe byemejwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha. Naho igihombo giturutse ku byaha cyangwa uburangare gishobora gukurwaho nyuma y’iperereza rigaragaje ko amafaranga cyangwa umutungo watakaye bidashobora kugaruzwa.

Amabwiriza mashya kandi ashyiraho uburyo bwo gukurikirana imyenda Leta ifitiye abandi, aho inyemezabwishyu zitarishyurwa zigabanywa mu byiciro hashingiwe ku gihe zimaze zitarishyurwa.

Inyemezabwishyu zimaze iminsi irenga 90 zitarishyurwa zifatwa nk’ibirarane, kandi bigasabwa ko ari zo zibanza kwishyurwa mbere y’izindi nshingano zisanzwe.

Ibi biteganywa n’Iteka rya Minisitiri No 010/26/10/TC ryo ku wa 29 Ukwakira 2026 ryerekeye uburyo bw’imicungire y’imari n’umutungo bya Leta.

Ingingo ya 84 y’iri teka ivuga ku bihombo n’ibyangizwa n’ibikorwa by’umukozi wa Leta cyangwa ibyo yananiwe gukora, mu gihe ingingo ya 85 igena inshingano z’abakozi ba Leta zo gutanga raporo ku gihombo cy’amafaranga cyangwa umutungo bya Leta.

By Doreen Karungi

nizeyimana jean

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui