U Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga yo kurengera akayunguruzo k’izuba
Guverinoma y’u Rwanda yakiriye inama mpuzamahanga yitabiriwe n’abaturutse mu bihugu 38 ngo bigire hamwe uko bakomeza kurinda ko ikirere gishyuha.
Ibi bihugu byashyize umukono ku Masezerano ya Montreal agamije kurengera akayunguruzo k’izuba (MOP38), ikaba iteraniye i Kigali guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 ikazageza ku wa 6 Ugushyingo 2026.
Izahuriza hamwe abasaga 1 000 barimo abahagarariye za Guverinoma, Imiryango Mpuzamahanga, inganda n’abandi bafatanyabikorwa, bigire hamwe intambwe imaze guterwa mu kurengera akayunguruzo k’izuba.
Bazafata izindi ngamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Hashize imyaka 10 Umujyi wa Kigali wakiriye inama yemeje ivugururwa ry’amasezerano ya Montreal rizwi nka Kigali Amendment, yabaye mu Kwakira 2016.
Amasezerano avuguruye ya Kigali (Kigali Amendment) asaba ibihugu kugabanya buhoro buhoro ikoreshwa ry’imyuka ihumanya ikirere yifashishwa mu bikoresho bikonjesha (Hydrofluorocarbons/ HFCs), bikayisimbuza indi yangiza ikirere ku rugero ruto, ndetse bikongera ingufu mu gukoresha ibikoresho bikonjesha bikoresha amashanyarazi make.
Ibyo ni ingenzi kuko gushyira mu bikorwa neza ayo masezerano bishobora gufasha kwirinda izamuka ry’ubushyuhe m kirere cy’isi rishobora kugera kuri dogere 0,5°C mu mpera z’ikinyejana, nk’uko bbiteganyijwe mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Bernadette Arakwiye avuga ko u Rwanda rwishimiye kongera kwakira amahanga i Kigali, nyuma y’imyaka 10 ibihugu byemeranyije kuri iri vugururwa.
Yagaragaje ko inama ya MOP38 izasuzumirwamo ibyagezweho, hibandwa ku kongera imbaraga mu gushyira mu bikorwa ibyo ibihugu byiyemeje, guteza imbere ibikoresho bikonjesha bikoresha ingufu nke no korohereza abaturage kubona serivisi zo gukonjesha zitanduza ikirere.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ibiro bishinzwe Ishyirwa mu Bikorwa ry’Amasezerano yo kurinda akayunguruzo ka Ozone mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije (UNEP), Megumi Seki avuga ko kungera guhurira i Kigali nyuma y’imyaka 10 ari amahirwe yo gusuzuma intambwe imaze guterwa muri urwo rugendo.
Inama nk’iyi yabaye ku nshuro ya 37 iheruka guteranira i Nairobi muri Kenya hagati y’itariki 3 n’iya 7 Ugushyingo 2025.
