Asanga umuturage ari we urebwa bwa mbere n’igenamigambi
By Doreen Karungi
Amos Mushimimana, Umuyobozi ushinzwe Itegurwa n’Iterambere rya Gahunda mu Muryango ‘Spark Microgrants’ avuga ko politiki y’igihugu yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi ari bo bgomba kubigiramo uruhare runini.
Yabivuze mu minsi ishize, ku wa 22 Ukwakira 2026, ubwo yagarukaga kuri gahunda ishingiye kuri Politiki y’Igihugu yo Kwegereza Ubuyobozi n’Ubushobozi Abaturage yo mu 2021 ari nayo ikomeje muri iki gihe, ikaba ishimangira uruhare rwabo mu igenamigambi, itegurwa ry’ingengo y’imari no gufata ibyemezo birebana n’iterambere ryabo.
Asanga kugira ngo ibikorerwa abaturage bibe ari bo bigirira akamaro kandi kazarambe, ari ngombwa ko babigiramo uruhare rufatika bihereye mu midugudu batuyemo.
Ati “Ibi biri mu ntego z’Inzira y’Iterambere (NFPVP) na gahunda ya Leta y’u Rwanda yo gushimangira uruhare rw’umuturage mu iganamigambi bihereye ku rwego rw’umudugudu.”
Abo muri NFPVP bavuga ko ibyo bazakora batazabikora bonyine ahubwo bazakorana na Leta n’abandi bafatanyabikorwa.
Mushimimana akomeza avuga ko iyi Politike yateguwe ikanayoborwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Inzego z’Ibanze (LODA) n’Umuryango mpuzamahanga ushyira imbere iterambere riyobowe n’abatuye imidugudu (SPARK MICROGRANTS), ikemezwa muri Kamena 2025.
Yubakiye ku masomo yavuye mu Mushinga wo Guteza Imbere Uruhare rw’Abaturage (ACE), hagamijwe gushyiraho uburyo buhuriweho kandi budaheza bw’igenamigambi rihera ku mudugudu.
Yasobanuye ko muri iyi gahunda, abaturage bahurira hamwe bakaganira ku bibazo bibugarije n’ibikorwa by’ingenzi bakeneye ngo biteze imbere.
Abayobozi b’imidugudu, Komite zishinzwe Iterambere ry’Imidugudu (VDC) n’Abafashamyumvire y’Abaturage (CBFs) baba bashinzwe gufasha abaturage kuganira no gushyira mu bikorwa ibyo bumvikanyeho muri gahunda y’iterambere ry’umudugudu y’imyaka itatu.
Buri mwaka irasuzumwa kugira ngo harebwe aho ishyirwa mu bikorwa ryaryo rigeze.
Hategurwa kandi gahunda y’ibikorwa by’umwaka umwe, hashingiwe ku byihutirwa n’ubushobozi buhari.
Mushimimana Amos yavuze ko ibyifuzo by’abaturage bisuzumwa n’inzego z’ibanze kuva ku Kagari kugera ku Karere, kugira ngo harebwe niba bishoboka kandi bigahuzwa n’ingengo y’imari, imihigo n’imigambi y’iterambere.
Ibyo byifuzo kandi bihuzwa n’Icyerekezo 2050 na Gahunda ya Kabiri yo Kwihutisha Iterambere ry’Igihugu (NST2) ya 2024–2029.
Avuga ko hari gahunda ya MINALOC na LODA izafasha guhuza ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, mu gihe Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) n’izindi nzego zizahuza ibyifuzo by’abaturage n’ingengo y’imari ya Leta.
Abafatanyabikorwa barimo imiryango itari iya Leta n’abikorera, na bo bashobora gutanga inkunga y’amafaranga cyangwa ubufasha bwa tekiniki kugira ngo ibikorwa byatoranyijwe bishyirwe mu bikorwa.
Ibi bishimangirwa na Munyaneza Thacien, umujyanama ufatanya na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) mu gushyira mu bikorwa gahunda y’igihugu y’igenamigambi rishingiye ku Mudugudu, yavuze ko ‘Inzira y’Iterambere’ atari gahunda nshya, ahubwo ari uburyo bwo kunoza igenamigambi busaba ko abaturage barushaho kugira uruhare mu igenamigambi ribareba.
Mu kiganiro yagiranye na Umuryango TV ku wa 23 Ukwakira 2026, Munyaneza yasobanuye ko izina ‘Inzira y’Iterambere’ ryatoranyijwe kugira ngo risobanure mu buryo bwumvikana icyo iyi gahunda isaba abaturage n’icyo ibateganyiriza.
Ati “Inzira y’Iterambere si gahunda nshya cyangwa ngo ibe yihariye, ahubwo yaje kuzuza uburyo twakoragamo igenamigambi, ariko umuturage agomba kubigiramo uruhare.”
Yavuze ko yemejwe na Leta mu mwaka wa 2025, nyuma y’igihe itegurwa, igamije kongera uruhare rw’abaturage mu igenamigambi kugira ngo ibikorwa by’iterambere birusheho guhuzwa n’ibyifuzo byabo bityo n’iterambere ryabo ryihute.
Munyaneza yasobanuye ko muri iyi gahunda, igenamigambi rizajya rishingira ku Mudugudu, aho abaturage bazajya bahurira mu nama bakagaragaza ibibazo bafite, bagatanga ibitekerezo ku bikorwa bakeneye n’uko byagerwaho.
Umudugudu ushobora no kugena indi minsi y’inama kugira ngo abaturage babone umwanya uhagije wo kuganira ku iterambere ryabo.
Yashimangiye ko izo nama zigomba kwitabirwa n’ibyiciro byose by’abaturage birimo abagore, urubyiruko, abasheshe akanguhe, abantu bafite ubumuga n’abana kugira ngo ntihagire icyiciro gisigara inyuma mu igenamigambi no mu iterambere.
Mu gufasha iyi gahunda gushyirwa mu bikorwa ku rwego rw’Umudugudu, hazatoranywa abantu babiri bazafasha abaturage kuyigiramo uruhare.
Harimo umufasha-myumvire, uzwi kandi nk’inyenyeri ku rwego rw’Umudugudu uzatoranywa n’abaturage n’umukozi uzwi nka parasocial, na we ukorera ku rwego rw’Umudugudu.
Bazafasha abaturage gusobanukirwa n’iyi gahunda no kuzagira uruhare mu gutegura igenamigambi ry’aho batuye.
