Home News Jenoside: Dr. Rwamucyo yasabiwe igifungo cy’imyaka 30

Jenoside: Dr. Rwamucyo yasabiwe igifungo cy’imyaka 30

0

Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwasabye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris guhamya Dr. Eugène Rwamucyo ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyibasiye inyokomuntu, no kumukatira igifungo cy’imyaka 30, mu rubanza rw’ubujurire rwatangiye kuburanishwa kuva ku wa 9 Kamena 2026.

Ubushinjacyaha bwatanze ubu busabe nyuma yo kugaragaza ko ubuhamya n’ibimenyetso byatanzwe mu rukiko bishimangira ko Rwamucyo yagize uruhare mu byaha ashinjwa byakorewe mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.
Rwamucyo yajuririye icyemezo cyafashwe n’uru rukiko ku wa 30 Ukwakira 2024, cyamukatiye igifungo cy’imyaka 27. Mu kwiregura kwe, yavuze ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, anahakana ibyaha byose aregwa.


Mu byo ubushinjacyaha bushingiraho harimo kuba Dr. Rwamucyo yaritabiriye inama yabereye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ku wa 14 Gicurasi 1994, yari iyobowe na Jean Kambanda wari Minisitiri w’Intebe, aho abashinjacyaha bavuga ko yashishikarijemo abize n’abahanga gushyigikira Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubushinjacyaha bunamushinja kuyobora ibikorwa byo gushyingura imibiri y’Abatutsi biciwe i Butare hifashishijwe imashini za Caterpillar, bugasobanura ko ibyo byari bigamije guhisha ibimenyetso bya Jenoside. Gusa Rwamucyo yabwiye urukiko ko atigeze agamiza guhisha ibimenyetso, ahubwo ko bitari gushoboka guhisha ubwicanyi bwari bwarabaye ku mugaragaro.


Ku wa 13 Nyakanga 2026,Me Clothilde Hazard, wunganira abaregera indishyi, yabwiye urukiko ko uburyo imibiri yashyinguwemo bwagaragazaga umugambi wo gusibanganya ibimenyetso, avuga ko ahacukuwe hashyinguwe imibiri mu buryo butubahirije icyubahiro cya muntu kandi nta bimenyetso by’imva byashyizweho.
Ubushinjacyaha bwanavuze ko ubuhamya bwatanzwe bugaragaza ko Dr. Rwamucyo yari afitanye isano n’ishyaka CDR, ndetse ko yakoresheje imvugo zibasira Abatutsi mu gihe cya Jenoside.
Urubanza rurakomeje, aho biteganyijwe ko Dr. Rwamucyo n’abamwunganira bazageza ku rukiko ibisobanuro n’ingingo z’ubwunganizi bwabo mbere y’uko hafatwa umwanzuro ku bujurire bwe.

Dr. Eugène Rwamucyo ni umuganga w’Umunyarwanda wari inzobere mu buzima rusange (Public Health) ndetse akaba yarigeze gukora imirimo itandukanye mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu gihe cya Jenoside yakoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, aho ubushinjacyaha bwamushinje kugira uruhare mu migambi n’ibyaha byakorewe Abatutsi. Jenoside irangiye yagiye kuba mu Bufaransa, aho yakomeje umwuga we w’ubuganga imyaka myinshi mbere yo gutabwa muri yombi mu mwaka wa 2010. Yashyikirijwe ubutabera bw’u Bufaransa akurikiranwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu Ukwakira 2024, Urukiko rwa Cour d’Assises i Paris rwamukatiye igifungo cy’imyaka 27, maze muri Nyakanga 2026 Urukiko rw’Ubujurire rwemeza icyo gihano, nubwo rwahinduye imwe mu ngingo z’amategeko zari zamuhamye ku rwego rwa mbere, rusigaza ibyaha bitatu aho kuba bine.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................
Previous articleKwibohora32:Umutekano ujyanye no kubaho kwacu, ntabwo tuwushakira gushimwa n’abandi
Next articleParis appeal court upholds 27year sentence for Dr. Rwamucyo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here