Polisi y’u Rwanda yemeje ko abantu bagaragara ku mashusho ku mbugankoranyambaga zitandukanye bafata umuntu banamukubita ara abapolisi bari mu kazi nubwo batari bambaye impuzankano ya polisi.
Ibi byabereye mu karere ka Musanze, mu mashusho hagaragara abagabo bane bafata umuntu n’imbaraga bakamuterura bamujyana ku modoka bashakaga kumutwaramo bayimugezaho babanza kumukubita ibipfunsi mu maso no munda.
Uwakwirakwije aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga nti yari aziko ari polisi yabikoraga kuko we yatabaza polisi ayisaba ko uwo muntu yatabarwa. Polisi y’u Rwanda yahise yihutira kumusibiza ko uwafashwe ameze neza ko yari ajyanwe gufungwa nyuma yuko yari atorotse aho yari afungiwe nyuma yo gufatwa akekwaho ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’ubujura.
Poisi y’u Rwanda yemeye ko uburyo aba bapilisi bafashe uyu muturage butari bwo bityo ko ababikoze ubu bari kubiryozwa.