Home Ubutabera Itegeko ritavugwaho rumwe n’abanyamakuru mu Rwanda ryahawe igihe cy’inzibacyuho

Itegeko ritavugwaho rumwe n’abanyamakuru mu Rwanda ryahawe igihe cy’inzibacyuho

0

Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo yatangaje ko itegeko n° 058/2021 ryo ku wa 13/10/2021 ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu rizatangira gushyirwa mu bikorwa mu myaka ibiri iri imbere.

Minisiteri y’ikoranabuhanga ivuga ko iri tegeko rizatangira gushyirwa mu bikorw amu mpera z’umwaka w’ 2023 nyuma yo kurikorera ubukangurambaga.

Iri tegeko rigisohoka bamwe mu banyamkuru baryamaganiye kure bavuga ko rije kubakoma mu nkokora n’ubwo n’ubusanazwe bari batorohewe.

Iri tegeko mu mirongo migari yaryo ribiga ko mbere yo kugira amakuru bwite utangaza ku mutu runaka agoba kubanza kubisaba nyir’ubwite akabitangira uburenganzira amakuru akabona gutangazwa. Bamwe mu banyamakuru banavuga ko rihabanye n’ibiteganywa n’itegeko nshinga.

“Ni itegeko rihabanye n’itegeko Nshinga u Rwanda rugenderaho mu byerekeranye no gutanga ibitekerezo no gukorera mu mucyo.” Joseph Hakuzwumurenyi umuyobozi w’ikinyamakuru umuryango aganira n’itangazamakuru kuri iri tegeko akomeza avuga ko n’ubusanzwe bitoroheraga abanyamakuru kubona amakuru ariko ko noneho bigiye guhumira ku mirari.

Agira ati: “ Ntabwo wakora amakuru utavuga ku bantu kandi ibyo bavugwaho byose si ko baba babyemera baba ari abiba leta, abashaka kuyihungabanya n’abandi. Iri tegeko rije guha icyuho abo bose barimo ibisambo n’abandi bakora ibitanyuze mu mucyo (Mafia).”

“ N’ubundi aba ntibishimiraga akazi gakorwa n’itangazamakuru ko kujijura abaturage no kubarenganura, ibi byose bikora ku buzima bw’umuntu kandi ubuzma bw’umuntu niyo makuru.”

Iri tegeko ritishimiwe n’abanyamakuru riteganya ibihano bikomeye mu ngingo yaryo ya 60 ku muntu warirengaho urukiko rukabimuhamya.

Iyi ngingo igira iti: “ Umuntu ukusanya cyangwa utunganya amakuru bwite y’ibanga mu buryo bunyuranyije n’iri tegeko aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni makumyabiri n’eshanu (25.000.000 FRW) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.”

Iri tegeko rije mu gihe Umunyamakuru Byansi Samuel Baker ari kuburana mu rukiko rw’ikirenga asaba ko hari amategeko atandukanye mu Rwanda abangamira itangazamakuru ahindurwa cyangwa agakurwaho burundu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbanyamahanga nibo barwana intambara yo muri Ethiopia
Next articleIndege yataye amazirantoki ku bantu bari mu birori

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here