Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu leta y’u Rwanda yongeye gufata umwanzura ko abantu bose baturutse hanze y’u Rwanda bashaka kurwinjiramo babanza guca mu kato k’amasaha 24 muri hoteli biyishyuriye.
Uyu mwanzuro w’abantu baturutse hanze bagomba kubanza guca mu kato uratangira gushyirwa mu bikorw ku cyumweru taliki ya 28 Ugushyingo 2021.
Ibi bije nyuma yigihe bikuweho nyuma yuko byagaragaraga ko ubwandu bushya bwagabanutse. Gusa hari impungenge za Covid-19 nshya yihinduranye inshuro 30.
Iyi Covid nshya yihinduranya imaze kugaragara mu Bihugu byinshi birimo n’ibyo muri Afurika. Ibihugu bimwe byo ku mugabane w’Uburayi byo byafashe imyanzuro ikomeye irimk no kubuza abaturage baturuka mu bihugu iyi Covid irimo kwinjirayo.
Facebook Comments Box