Kuir uyu wa gatanu taliki ya 1 Nyakanga 2022, Igihugu cy’Uburundi kizihije isabukuru y’imyaka 60 kimaze kibonye Ubwigenge kigoboteye Ububiligi bwabukolonije kimwe n’u Rwanda. Mu birori byo kwizihiza iyi sabukuru u Rwanda rwohereje intumwa zarwo mu Burundi ziyobowe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Biruta Vincent, kwifatanye n’Abarundi muri ibi birori anashyikiriza Perezida Ndayishimiye ubutumwa yagenewe na Perezida Kagame.
Ibi byatangajwe na Perezidansi y’Uburundi yanavuze ko usibye kuba intumwa z’u Rwanda zitabiririye ibi birori, Dr. Vincent Biruta yanashykirije Perezida Ndayishimiye ubutumwa yohererejwe na Perezida Kagame bwifuriza Uburundi n’Abarundi amahoro n’uburumbuke.
Ubu ni ubutumwa bwa kabiri bwa Perezida Kagame, Perezida Ndayishimiye yakiriye muri uyu mwaka kuko no mu kwezi kwa Werurwe minisitiri w’ingabo w’u Rwanda yari mu biro bya Perezida Ndayishimiye aho yari amushyiriye ubutumwa bwa Perezida Kagame bw’ibanga.
U Rwanda rwo ntirwizihije uyu munsi w’ubwigenge kuko narwo rwujuje imyaka 60 rw’igenga ariko rwahisemo kujya ruwizihiriza rimwe n’umunsi wo kwibohora wizihizwa buri taliki 4 Nyakanga, icyakora taliki ya 1 Nyakanga buri mwaka aba ari umunsi w’ikiruhuko mu Rwanda hose.
U Burundi n’u Rwanda biri mu nzira yo kuzahura umubano umaze imyaka hafi 8 utifashe neza aho buri gihugu cuagiye gishinja ikindi kuba inyuma y’abatakifuriza ineza. gusa kuri ubu ibintu biragenda bisubira mu buryo kuko Minsitiri w’intebe w’u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard, aherutse kwitabira ibirori mu Buruniidi none no kuri uyu munsi minisitiri w’ububanyi n’amahanga nawe yitabiriye ibirori by’ubwigenge. Ibi kandi byiyongera ku ntumwa z’ibihugu byombi zidasiba gusurana mu ngendo ziba zigamije amahoro ariko ibi byose bikaba byarabanjirijwe n’ibiganiro byahuje inzego z’ubutasi bwa gisirikare z’ibihugu byombi.