Home Politike Hagiye kubakwa ibibuga by’imikino mu ngoro y’inteko ishingamategeko bizatwara miliyoni 300

Hagiye kubakwa ibibuga by’imikino mu ngoro y’inteko ishingamategeko bizatwara miliyoni 300

0

Bimwe mu bikorwa bigaragara mu igenamigambi ry’inteko ishingamategeko muri manda ya 2024-2029 harimo kuvugurura ingoro y’inteko ishingamategeko igikorwa kizatwara arenga miliyari 3 mu gihe hazubakwa n’ibindi bikorwa bya siporo nabyo bizatwara miliyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri iri gena migambi ry’imyaka itanu, bavuga ko ibi bibuga bizubakwa mu rwego rwo gufasha abadepite n’abakozi b’inteko ishingamategeko gukorera siporo kuri iyi ngoro no kubafasa kugira ubuzima bwiza biturutse mu gukora siporo. Ibikorwa bya siporo n’ibindi bijyanye n’umuco kandi bizakorwa n’abagize inteko ishingamategeko bizatwara arenga miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri iyi manda kandi hiyemejwe ko izarangira ingoro y’iyi nteko ivuguruwe nk’uko bigaragara muri iri genamigambi. Kuvugurura ingoro y’inteko ishingamategeko ni igitekerezo kimaze igihe kirekire kidashyirwa mu bikorwa ndetse hakaba hari n’abigeze gutanga igitekerezo cy’uko yasenywa hakubakwa indi ariko nticyemerwa.

Mu mwaka wa 2017, Rwaka Constance Mukayuhi, wari umudepite yabajije ministeri y’imari n’igenamigambi aho umushinga wo kubaka Ingoro nshya y’Inteko Ishinga Amategeko waheze.

Yagize ati “ Muri iyi Nteko twicayemo, hari ubwo bigeze kuvuga umushinga wo kubaka indi nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko, igitekerezo cyarahagaze cyangwa se kiri mu nzira, mwanabitubwiraho kuko twagiye tukigaho mu bihe bitandukanye by’ingengo y’imari, ariko turifuza kumenya amakuru y’aho bigeze.”

Amwe mu mateka y’ingoro y’inteko ishingamategeko

Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko yatangiye kubakwa mu 1980, yuzura mu 1989 ari nabwo yatashywe ku mugaragaro; gusa Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko bo batangiye gukoreramo mu ntangiriro za 1990.

Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 igitangira, ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko yarangijwe. Icyo gihe ingabo za guverinoma ariko cyane cyane abasirikare bari bashinzwe kurinda Perezida Habyarimana bayimisheho ibisasu bya rutura byaturukaga ahanini muri Camp GP (Ikigo cy’abasirikare barinda Perezida).

Iyi ngoro ikaba yararaswaga kuko yari icumbikiye ingabo za FPR Inkotanyi n’abanyapolitiki bahagarariye uwo mutwe bari baraje mu Rwanda mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha yasinyirwaga muri Tanzania.

Kubera ko iyi ngoro yari yangiritse cyane, nyuma ya jenoside, Inteko ntiyashoboye kubona aho ikorera byoroshye. Abadepite gusa nibo bakoreraga mu cyumba cy’inteko rusange yabo no mu biro bimwe na bimwe mu gihe iyi ngoro yarimo isanwa.

Sena ikimara kujyaho mu 2003 yabanje gukorera mu nyubako ya Telecom ku Kacyiru kuko Ingoro y’Inteko nyir’izina yari ikirimo gusanwa. Sena ikaba yarinjiye mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko mu 2005, nyuma y’isanwa ryagoranye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGisagara: Malariya yiyongereye ku kigero cya 80% ugereranyije n’umwaka ushize
Next articleManeko cyangwa Impunzi? Umurundi utavugwaho rumwe uzwi nk’impunzi mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here