
Gisagara ni kamwe mu Turere 15 twugarijwe na malariya cyane mu gihugu, kuko kuva muri Nyakanga kugeza muri Gashyantare uyu mwaka abantu 106394 bamaze kurwara malaraya ikaba yarazamutse ku kigero cya 80% ugereranyije n’abantu 59010 bayirwaye umwaka ushize.
Dusabe Denise, umuyobozi w’Akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko n’ubwo malariya yiyongereye cyane uyu mwaka ariko ko hari byinshi byakozwe mu kuyirwanya ugereranyije no mu myaka ishize kandi ko « kurwanya no kurandura malariya atari urugendo rw’umunsi umwe »
N’ubwo uyu mwaka malariya yazamutse ku kigero cya 80% si wo mwaka mubi cyane aka Karere kagize kuri Malariya kuko mu mwaka wa 2020-2021 ho yarazamutse igera ku baturage 212564, ni ukuvuga ko umuturage umwe kuri babiri mu batuye aka karere yanduye malariya.
Dusabe ati : « Dukomeje guhindura imyumvire y’abaturage kuko nayo ni impamvu ikomeye itera malariya kuko hari abahabwa inzitiramibu ntibazikoreshe icyo zagenewe, abandi bafite inzu zidasakaye neza nti zinakingwe neza nazo zibahuza n’imibu nabyo tubafasha kubikosora no kuzikurungira.
Ikindi ni ukureba ingo zitahawe inzitiramibu tukazibaha n’aho uburyamo bwiyongereye nabo tukazibaha ndetse n’abashya baba barahimukiye batazifite. »

Bamwe mu baturage barwaye banarwaza malariya muri uyu mwaka bishimiye inzitiramubu nshya bahawe bavuga ko zizabarinda kongera kuyirwara no kuyirwaza kuko aho batuye bitashoboka kuyirinda bataraye mu nzitiramibu.
Mukantaganzwa ati « Ahantu dutuye ni hagati y’ibishanga, igishanga kiduhuza n’Uburundi ndetse n’ibindi bishanga bihingwamo umuceli, twe turi hagati mu mu mibu. Ubu ni ukuryama mu nzitiramibu kuko akazi kacu ko guhinga karangira kare nta handi twahurira n’imibu usibye i muhira. »
Hakizimana nawe wo mu Murenge wa Mukindo avuga ko bamaze kumenya agaciro k’inzitiramibu ko ubu ntawe utakiyiryamamo yarayihawe kuko « utararwara malariya inaha ubu amaze kuyirwaza uwe cyangwa umuturanyi. »
Umurenge wa Mukindo kimwe n’indi mirenge ihana imbibe n’igihugu cy’Uburundi niyo yibasiwe cyane na malariya mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kibirizi Mbayire Vedaste, avuga ko n’ubwo malariya ari nyinshi muri iki gihe ariko ko abaturage bakanguriwe kuyivuza hakiri kare bityo bikagabanya umubare w’abo ihitana n’abaza kuyivuza yarabaye igikatu.
Ati : « Impamvu tubashishikariza kuza kwivuza hakiri kare ni uko kwivuza malariya ari ubuntu ku baturage bose, iyo atinze rero ikaba igikatu tumuvura bihenze kuri we no ku gihugu kandi uko malariya itinda mu muntu niko ishobora kugera ku bwonko no kwangiza ibindi bice nk’impyiko n’ibindi. »
Uyu mwaka ibitaro bya Kibirizi bimaze kuvura mu buryo bw’umwihariko abantu 15 kuko malariya baje kuyivuza yarabaye igikatu imiti isanzwe y’ibinini itagishoboye kubavura.










