Home Izicukumbuye Maneko cyangwa Impunzi? Umurundi utavugwaho rumwe uzwi nk’impunzi mu Rwanda

Maneko cyangwa Impunzi? Umurundi utavugwaho rumwe uzwi nk’impunzi mu Rwanda

0

Mu  buryo butamenyerewe umwe mu mpunzi z’i Burundi wahungiye mu Rwanda mu mwaka wa 2015 mu bihe bitandukanye ashinjwa gusubira mu Burundi kandi akagambanira bagenzi be barimo n’abo mu muryango we.

Uyu mugabo  uri mu kigero cy’imyaka 40 uzwi ku mazina ya Nininahazwe Aime Pascal, ndetse akaba azwiho gukora ubushabitsi, afite sitati y’ubuhunzi yahawe n’inzego zibishinzwe mu Rwanda (irangamuntu na pasiporo by’impunzi byatanzwe n’u Rwanda) ariko akabirengaho akajya no kwaka ibyangombwa by’i Burundi.

Ibi ikinyamakuru Intego cyabimenye ubwo uyu mugabo yarimo aburana n’umugore bashakanye, mu rukiko rwibanze rwa Kicukiro baburana imanza z’Ubutane ariko hari n’urundi rubanza uyu mugabo aregwamo n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda gukoresha inyandiko mpimbano no gusesagura umutungo w’urugo.

Umugore bashakanye Nkeshimana nawe amushinja gushaka kumusubiza mu Burundi ku ngufu kandi we avuga ko icyo yahunze kitararangira.

Agira ati “Nasabwe gusubira i Burundi inshuro nyinshi n’umugabo nashatse ndetse akananteza n’inshuti ze zikampoza ku nkeke zinsaba gusubirayo kugeza byanze hatangira gukoreshwa andi mayeri yo kunkangisha gutwara abana twabyaranye”..

Nkeshimana avuga ko amaze kwanga gusubira i Burundi,  umugabo we yamusabye  ko yamuha abana babyaranye akaba aribo ajyana nabyo abyanze, Nininahazwe ahita ajya gushakira ibyangombwa abana mu buryo bw’amanyanga, bakorerwa passport z’Uburundi ndetse bakorerwa n’amafoto adahuye n’imyirondoro yabo, aribyo byamuteye ubwoba ko abana be bashobora gushimutwa cyangwa bakagirirwa nabi mu bundi buryo.

Ikinyamakuru Intego mu gushaka gihamya igaragaza ko Nininahazwe ajya i Burundi akabayo nk’umuturage usanzwe kandi ari impunzi mu Rwanda yabonye urwandiko rwe rw’inzira rw’i Burundi  (Passport) muri urwo rwandiko bigaragara ko yambukiraga ku mupaka w’Akanyaru avuye mu Rwanda. 

Mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge ubwo Ninihazwe yashinjwaga n’ubushinjacyaha gukoresha inyandiko mpimbano zirimo urwandiko rw’inzira rwa Repubulika y’u Burundi (passport) yashakiye umwe mu bana be kandi uwo mwana wavukiye mu Rwanda ataragera i Burundi yahakanye ibyo aregwa

Nyamara Umushinjacyaha avuga ko ifoto iri kuri iyo passport atari iya nyirayo kuko atafotowe n’inzego zibishinzwe z’u Burundi. Nininahazwe yisobanura avuga ko ifoto iriho ari iya nyirayo n’ubwo ntabimenyetso abitangira. Ikindi kigaragaza ko Ninahazwe ajya mu gihugu yahunze kandi agakomeza kubaho nk’impunzi mu Rwanda ni uko yagiye kwaka passport nshya y’Uburundi muri 2023, iyi passport yayatse mu gihe yari agifite indi u Rwanda rwamuhaye nk’impunzi yari itararangiza igihe.

Passport zose n’indangamuntu ( izo mu Burundi no mu Rwanda) za Nininahazwe Aime Pascal, ntizashyizwe aha kubera Itegeko n° 058/2021 ryo ku wa 13/10/2021 ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu.

Nininaahzwe Aime Pascal, Umurundi wahungiye mu Rwanda ariko agasubira i Burundi gushaka pasiporo yaho n’izabana abasize akagaruka agakomeza kuba impunzi

Ikinyamakuru Intego cyifuje kumenya ibyo Nininahazwe  avuga ku birego ashinjwa byo kuba afite indangamuntu y’u Rwanda ihabwa impunzi kuko amaze kuyifata inshuro ebyiri na pasiporo kuva yahungira mu Rwanda muri 2015, yanga kugira icyo avuga ku kuba ajya kwaka ibyangombwa bisanzwe by’u Burundi akanakomeza kuba mu Rwanda nk’impunzi agira ati: “ Ntacyo nabibabwiraho”.

Mutankana Jean de Dieu nawe wunganira Nininahazwe mu mategeko nawe avuga ko ntacyo yabivugaho kuko bakiri mu manza zifitinye isano nabyo

Abakurikira ibyo amategeko agenga impunzi bavuga ko ubundi iyo impunzi isubiye mu gihugu yahunze biba bisobanuye ko icyo yahunze cyarangiye ngo kuko icyo gihe atakomeza gufatwa nk’impunzi mu gihugu yahungiyemo .  ngo cyakora iyo impunzi ishaka gutaha ku bushake igendera igihe ishakiye igasiga ibyangombwa by’impunzi yahawe.

Ibi bisa neza n’ibikubiye mu ngingo ya mbere y’amasezerano mpuzamahanga arengera i mpunzi yo mu 1951 u Rwanda rwemeye ivuga ko impunzi itakaza sitati y’ubuhunzi mu gihe yasubiye mu gihugu yahunze.

HARAKEKWA GUKORANA N’IBIKOMEREZWA BY’UBURUNDI

Iyamuremye Athanase, umuyobozi w’umuryango utari uwa Leta Hope for Living, uharanira uburenganzira bwa muntu wakurikiranye iki kibazo, avuga ko Nininahazwe kuba ajya i Burundi kandi ari impunzi mu Rwanda bidasanzwe kandi ko biba bitagamije ineza.

Muri raporo uyu muryango wakoze dufitiye kopi, bavuga ko  iki ari ikibazo bakurikiranye bagejejweho na Nkeshimana nk’abantu baharanira uburenganzira bwa muntu, basanze “Nininahazwe ashobora kuba akorana n’imbonerakure cyangwa aba hafi mu butegetsi bwa Perezida Ndayishimiye, kuko kugenda agasaba passport y’umwana akayihabwa umwana atageze mu Burundi byerekana imbaraga zabo akorana nabo ndetse n’icyo bagamije kuri uwo mwana ko atari cyiza.” Cyakora ibi anabishinjwa n’umugore yari yarashatse, kuko yanagaragarije impungenge urukiko rw’uko abana be atizeye umutekano wabo, binatuma uyu mugabo kubabona bimusaba kwitwaza inzego z’umutekano.

Urwego rw’abinjira n’abasohoka mu gihugu ari narwo rushinzwe ibijyanye na sitati y’ubuhunzi ntacyo rwatangaje kuri iki kibazo n’ubwo ikinyamakuru intego cyari cyifuje ayo makuru.

Itegeko n° 042/2024 ryo ku wa 19/04/2024 rigenga impunzi n’abasaba sitati y’ubuhunzi mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 25 ivuga ku gutakaza sitati y’ubuhunzi ku wayihawe mu Rwanda  ivuga ko impunzi isubiye ku bushake mu gihugu yari yarahunze ihita itakaza iyi sitati.

Haraburanwa ubutane

Nininahazwe na Nkeshimana bombi basezeraniye mu Rwanda kuko ariho bahuriye nk’impunzi basezerana ivangamutungo risesuye, ibi bibazo byo gusubira i Burundi bya Nininahazwe no gushaka gusubizayo umugore we n’abana mu batabishaka ni bimwe mu byabakururiye gusaba gatanya mu nkiko zo mu Rwanda.

Aba bombi bahawe gatanya n’urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro nyuma yo kumara igihe batabana, gusa iyi gatanya ntiyishimiwe na Nkeshimana ahita ajuririra urukiko rwisumbuye avuga ko hirengagijwe imibereho y’abana kuko imitungo itimukanwa yose hategetswe ko igurishwa umugabo n’umugore bakagabana amafaranga yose ntihagire ikigenerwa abana. Ikindi Nkeshimana yahereyeho ajurira avuga ko hari ibyirengagijwe mu rubanza rwa mbere bijyanye n’isahurwa ry’umutungo ryakozwe na Nininahazwe.

Ingingo ya 272 yo mu itegeko nº 71/2024 ryo ku wa 26/06/2024 rigenga abantu n’umuryango ribuza ababyeyi kwikiraho umutungo wose mu gihe bagifite inshingano zo kurera.

Iti: “Igihe habaye ubutane, abana bakomeza kugira uburenganzira bwo kurerwa hifashishijwe umutungo w’ababyeyi babo. Umubyeyi ntashobora kwikuraho umutungo we wose iyo agifite inshingano yo gutanga indezo ku bana.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHagiye kubakwa ibibuga by’imikino mu ngoro y’inteko ishingamategeko bizatwara miliyoni 300
Next articleKandidatire ya Tidjane Thiam uyobora ‘Rwanda Finance Ltd’ yo guhatanira kuyobora Cote d’Ivoir yanzwe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here