Home Izicukumbuye Amabuye y’agaciro yaburiye muri Polisi none babuze ubutabera

Amabuye y’agaciro yaburiye muri Polisi none babuze ubutabera

0

Amabwiriza y’umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe mine, peterori na Gazi, n° 003/mines/rmb/2019 yo ku wa 18/07/2019 ateganya uko amabuye yinjira n’uko asohoka  mu Rwanda n’uko bikorwa, ndetse n’uburyo bwo gutanga ibyangombwa kubemerewe gukorera ubwo bucuruzi mu Rwanda, ariko hafi Toni ebyiri z’amabuye y’agaciro zaburiye mu maboko ya polisi ba nyirayo babuze kivugira.Umwe mu baturage babuze iyo mari, umunyekongo Bwana Kolonji Lupandu Danniel, ngo aya mabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Tourmaline  yafashwe mu mwaka wa 2020, yari imari y’abantu batandukanye harimo abanyarwanda, abakongomani, abo muri Pakistan na cameroni.

Ayo mabuye yari acishijwe mu Rwanda agomba gukomeza kujya kugirishwa hanze y’igihugu ariko akaba yari afite ibyangombwa byose byo kuhinjira no kuyatambutsa dore ko kampani yitwa Gem Gold Stone Business LTD (GFS) Isanzwe ikora ifite n’ibyangombwa byerekana ko isanzwe isorera bene ubwo bucuruzi.

Ibyangombwa bigaragaza ko kompanyi ya GFS, yemerwe gukora ibijyanye n’amabuye y’agaciro mu rwanda kandi ko yari isanzwe ibikora /Photo Intego

Hakizimana Elie Hassan, umunyarwanda nawe wari ufite uruhare kuri iyo mari, avuga ko ibura ry’umutungo wabo na n’ubu rigiteye urujijo kuko babuze ayo bacira nayo bamira.

“ Amabuye twambuwe n’umupolisi ni hafi toni 2 za Tourmaline, umupolisi yayatwatse  yitwaje icyo ari cyo, kuko nta tegeko twari twishwe tuyinjiza mu gihugu. Ikindi kiyongeyeho ni uburyo batwaye ayo bafatiye mu modoka bakajya n’ahandi twakoreraga bakahakura n’andi yari ahasanzwe.”

Umwe mu bamburiwe muri ubwo bucuruzi wadusabye kudatangaza amazina ye, avuga ko bahuye n’akarengane gakomeye. “ Ikibazo cyacu kirazwi mu nzego zose zikora ibijyanye n’amabuye y’agaciro mu Rwanda ariko nta kintu bagikoraho. Ikibazo gikomeye ni uko nta n’umwe mu bambuwe ayo mabuye washinjwe ikindi cyaha cyangwa ngo twamburwe ibyangombwa byo gukomeza gukora ariko banze kudusubiza umutungo wacu.”

“ Umupolisi ushinzwe kurwanya magendu i Masoro yaraduhamagaye tumusobanurira uko ikibazo giteye nyuma yo kukimusobanurira ukuriye ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) mu ntara y’uburengerazuba, nawe yaraduhamagaye tumubwira ikibazo. Aba bose batwemereye kudukemurira ikibazo tugasubizwa ibyacu ariko na nubu byaranze.” Ubuhamya bw’abambuwe imari

Bamwe mu banyamahanga bari mu bambuwe aya mabuye ngo batekereje kwitabaza ambassade zabo mu Rwanda, ariko bagirwa inama yo kubigendesha gahoro bakizera inzego zamenyeshejwe.

Aba banyemari bavuga ko muri ibyo bibazo byose Uwitwa Mediatrice Mukanoheri ari nawe wagombaga kwakira imari kuko baguriraga ku mazina ya Kampani ye, yababwiye ko baceceka akabanza kubikurikirana, ariko baza kumenya ko yabategaga umutego, ahubwo ko yagambaganaga na polisi kugira ngo amabuye aburirwe irengero.

“Twatangiye atwizeza ko amabuye bagiye kuyadusubiza, ariko arimo kudukina imitwe, kugeza ubwo yakuyeho telephone twamuhamagaragaho”

Byagenze bite ngo iyo mari iburire imbere mu gihugu

Ikibazo cyatangiye ubwo umupolisi witwa  Nsengiyumva Jean Pierre wakoreraga mu  ishami rya RPU (rishinzwe kurwanya magendu), Yafataga imodoka yari ipakiye ayo mabuye, akababwira ko harimo ibibazo, ariko ba nyirayo bakurikirana bagasanga atarajyanywe aho amabuye afashwe afite ibibazo ajyanywa. Ubusanzwe ikigo cy’igihugu gishinzwe mine, peteroli na Gazi ( RMB) niyo ishyikirizwa amabuye y’agaciro yafashwe na polisi akaba ariyo ikemura ibibazo byayo ariko aya ntiyigeze agera muri RMB.

Ba nyiri amabuye bakubise hirya no hino bashaka kumenya irengero ry’imari yabo, ndetse bizezwa n’inzego za polisi ishinzwe kurwanya magendu (RPU)  n’ikigo cy’igihugu gishinzwe mine na Peterori RMB, ko bagiye kubikurikirana ariko birangira nta gisubizo na kimwe bahawe.

Iki kibazo cyagiye gifatwa n’abantu ku giti cyabo mu maboko, ariko ntibishyirwe mu bibazo byanditse bigomba gukurikiranwa. Ariko baza guhabwa amakuru mu ibanga n’umwe mu bakozi ba RMB ababwira ko amabuye yariwe ko bagomba gukurayo amaso bitazabateza ibindi bibazo.

Sosiyete sivile nayo yaritabajwe birananirana

Aba baturage bambuwe bavuga ko byageze aho babona ko ikibazo gishobora kuba kiri mu nyungu z’abantu bakomeye, bahitamo kwifashisha umuryango Hope for Living usanzwe ufasha abantu mu bibazo by’akarengane, cyakora bavuga ko nabyo ntacyo biratanga.

Umuyobozi wa Hope for living Athanase Iyamuremye abajijwe niba baratanze ikirego mu nkiko z’ u Rwanda, we yatubwiye ko yagombaga kubanza gukora aye maperereza ngo amenye uko ikibazo giteye, ariko yemeza ko aho bigeze abona inzego zishobora kubyumva zigatanga umwanzuro kuko nawe amaze guhura n’abantu benshi barebwa n’iki kibazo cyakoze nta gisubizo gifatika.

Ati “ Ntitwigeze tureka gukurikirana icyo kibazo na rimwe kandi abo baturage tuvugana nabo bazi neza ko hope for living itigeze yicara ngo irebe ko barenganurwa.”

Iyamuremye Athanase ati: “ Usibye izo nzego bwite za Leta ikibazo twakigejeje no muri komisiyo y’igihugu y’uburenganzira bwa muntu barakizi bemera ko n’abo bantu barenganye ahubwo ikibazo ni igisubizo kitaboneka.”

Imodoka yari itwaye imari yo yaje kuboneka ariko imari irabura.

Amabuye yafashwe yo mu bwoko bwa Tourmaline, harimo ibyiciro bitandukanye ku buryo agaciro kayo kagoye kubara mu mafaranga y’u Rwanda, ariko mu gihe aba baturage basakuzaga, uwari ushinzwe gutwara imari ariwe Bwana Eugene Musiriza yaje gusubizwa imodoka ye nyuma y’umwaka, ariko ayisubizwa yonyine.

Tumubajije, Eugene Musiriza yemeza ko imodoka ye bayifunze mu gihe kingana n’umwaka, mu gukomeza gukurikirana bayimuhaye nta mande atanze nta kintu na kimwe yishyuye bitandukanye n’izindi zifatwa zitwaye magendu.

Gusa iyi modoka yigeze gushyirwa mu zitezwa cyamuna umuryango utari uwa Leta Hope for Living urahagaboka ivanwa mu zitezwa mu cyamunara.

Ati “ ikigaragara ni uko itari yafunzwe kubera amakosa ya magendu ahubwo yari yafunzwe mu nyungu z’abantu ku giti cyabo.”

Imodoka yafashwe itwaye amabuye yafunzwe umwaka wose nyuma basanga ntacyo bayishinja barayirekura /Photo Intego

Yamaze ibyumweru bibiri mu kigo cy’inzererezi

Eugene Musiriza, wafatiwe mu modoka yarimo amabuye y’agaciro ajya gufungirwa muri kasho ya polisi araramo kabiri babuze icyo bamushinja bajya kumufungira mu kigo cy’inzererezi cya Kanzenze ku itegeko rya Nsengiyumva Jean Pierre ( wa mupolisi wabafashe).

“Muri iki kigo cy’inzererezi namazemo iminsi 14 mfungurwa n’abayobozi b’Akarere bari baje kugisura, nafunzwe nk’inzererezi nzira umupolisi wari wanadutwariye imari.”

Hakizimana Elie Hassan, umunyarwanda wambuwe muri ubu buryo amabuye y’agaciro afite agaciro k’arenga miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda agira ati:

“ Ntaho iki kibazo tutakigejeje, kuko abayobozi ba polisi twarahuye imbonankubone turabiganira, abayobozi bwa Rwanda Revenue nabo twaraganiriye batubwira ko nta kibazo cy’imisoro amabuye yacu yari afite ndetse n’ikigo gishinzwe mine na peterori cyatubwiye ko ayo mabuye yacu kitayazi.”

Amakuru yavuye mu iperereza ryakozwe n’ikinyamakuru Intego, yagaragaje ko umupolisi waburiweho n’ayo mabuye yahise yimurwa ajyanwa gukorera Rusizi, aba baturage bakaba bakeka ko yari kuri misiyo yo kwiba ayo mabuye.

Hari amakuru avuga ko ku bibazo by’amabuye y’agaciro mu Rwanda, hari abantu bari mu nzego babigize ubucuruzi, aho bambura abaturage aya mabuye bakabagumisha mu cyeragati kugeza ubwo abaturage barambiwe bakabireka cyangwa bakabatera ubwoba bakabireka.

Mukanoheri Mediatrice ushinjwa ubugambanyi mu ibura ry’ayo mabuye, avugana n’kinyamakuru Intego yagize ati “Nta kintu nababwira ku ibura ry’aya mabuye keretse mubanje kumbwira uwabahaye ayo makuru”

Polisi n’ikigo gishinzwe mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda ntibahuza imvugo

Umuvugizi wa Polisi CP Kabera Jean Bosco yemera ko aya mabuye y’agaciro yafashwe na polisi kuko yari magendu.

“Ayo mabuye nibyo yafashwe na polisi kuko yari magendu anacishwa mu nzira zitemewe n’amategeko.”

Polisi y’Igihugu ibajijwe ingano y’amabuye yafashe n’aho abitswe nta gisubizo yabitanzeho, cyakora agira ati “Amategeko areba uburyo ubucuruzi bwemewe bukorwa ndetse akanavuga uko ibifatiwe muri Magendo  bigenda arasobanutse.”

Ikigo gishinzwe mine na Peterori mu Rwanda  ari nacyo gishinzwe gupima no kwemeza amabuye y’agaciro afite ibibazo yinjijwe mu Rwanda gihakana ko kitigeze kimenya ibijyanye n’ibura ry’aya mabuye ya Tourmaline mu myaka ibiri ishize.

Dushimimana Narcisse, Umuyobozi w’ishami ry’amategeko n’ubugenzuzi bw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri RMB, avuga ko ubusanzwe iyo polisi ifashe amabuye y’agaciro yinjijwe mu gihugu mu buryo butemewe ahita ashyikirizwa iki kigo ariko ko aya mabuye ‘agaciro ya Tourmaline yafatiwe mu Karere ka Rubavu atigeze agera muri RMB.

Dushimimana Narcisse avuga ko amabuye y’agaciro aturutse hanze y’Igihugu atujuje ibyangombwa asubizwa aho yaturutse bikozwe n’iki kigo kandi ko aya iki kigo kitigheze kimenya impavua yafashwe kuko kitigeze kiyamenyeshwa.

U.Marie Louise

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDosiye y’indege ya Perezida Habyarimana ntizongera kuvugwaho mu nkiko zo mu Bufaransa
Next articleIgihugu cy’Afurika cyambere kigiye gutangira guhemba abashomeri
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here