Home Ubutabera Ubufaransa: Dr Munyemana yabaye ikiraro gihuza abica n’abicwaga muri Jenoside

Ubufaransa: Dr Munyemana yabaye ikiraro gihuza abica n’abicwaga muri Jenoside

0

Mu rukiko rwa rubanda mu Bufaransa, (cours d’assise de Paris), hari kurangira urubanza ry’umunyarwanda, Dr Munyemana, uregwa ibyaha bya jenoside, ubushinjacyaha mu kwereka urukiko impamvu ibi byaha bimuhama, buvuga ko uregwa , yakoze ibyaha byibasiye inyokomuntu kuko yabaye ikiraro gihuza abicanyi n’abicwa kandi yabitekerejeho.

Mu busobanuro bwatanzwe kuri uyu wa mbere taliki ya 18 Ukuboza, ubushibjacyaha bwibanze cyane ku rufunguzo rwa Segiteri rwari rutunzwe n’uyu muganga wari wubashywe cyane n’abaturage. Gutunga urufunguzo rwa segiteri, byatumye afungirana abatutsi bagombaga kwicwa, ndetse abenshi bakaba barahavanwaga Koko bakajya kwicirwa i Kinihira.

Aha ubushinjacyaha bumurega kuba yarafungiragamo abantu kandi yarashoboraga kubafungurira bakigendera ntabikore.

Mu buhamya butandukanye bwatanzwe muri uru rubanza, abafungiwe muri Segiteri babwiye urukiko ko nta burenganzira na bumwe bari bafite bwo gukora ikintu cyaricyo cyose usibye icyo bategekwaga gusa na Munyemana. Aba babwiye umucamanza ko yari afite ubushobozi bwo kuba hari abo yari gufasha nk’abarwayi ariko ntabukoreshe kandi yari n’umuganga, kuba yari afite ububasha ku bantu bose bari bafungiwe muri Segiteri n’ibindi kandi ko hari abazanwaga ari inkomere.

Muri uru rubanza Kandi abatangabuhamya b’ababashakashatsi bavuga ko kuba mu 1994, 90% by’abari batuye u Rwanda bari mu bice by’icyaro ari kimwe mu byatumye kuyishyira mu bikorwa bishoboka kuko byari byoroshye ko bumvira umuntu nka mwarimu cyangwa muganga mu byo yashoboraga kubayoboramo byose.

Bati “Abicaga bari biganjemo urubyiruko, kandi abahanga bagaragaje ko byari byoroshye ko bumvira abakuru kandi b’abanyabwenge bagakora ibyo bababwirije.”

Ubushinacyaha bwasabye abacamanza mu rukiko kwirengagiza imyaka y’uregwa n’igihe gishize Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye bagahamya icyaha uregwa agakatirwa imyaka 30 y’igifungo kuko aribwo abiciwe ababo bazaba babonye ubutabera bwa nyabwo.

Munyemana wabaye umuganga w’indwara z’abagore mu bitaro bya Kaminuza i Butare. Akomoka mu cyahoze ari Komini Musambira (Gitarama) aho yavukiye muri 1955 akaba yari mu Ishyaka rya MDR.

Inkiko Gacaca zamuburanishije adahari ku byaha yakoreye muri CHUB n’ibyaha bya jenoside yakoreye i Tumba aho yari atuye muri Komini Ngoma ya Butare.

Muri Kanama 2007 Urukiko Gacaca rwa Ngoma rwamukatiye igifungo cy’imyaka 30, na ho muri Mutarama 2010 Urukiko Gacaca rwa Ngoma mu bujurire rwazamuye igihano rumukatira adahari igifungo cya burundu rumaze kumuhamya uruhare rwe mu itegurwa n’ikorwa rya Jenoside mu Mujyi wa Butare, by’umwihariko muri CHUB aho yishe abagore n’abana kimwe n’aho yari atuye i Tumba.

Mu byo yahamijwe harimo gufungirana Abatutsi mu cyumba cy’inama cya Segiteri Tumba akajonjora abicwa.

Ibindi byamuhamye ni ugutanga intwaro yahawe na Kambanda Jean wari Minisitiri w’Intebe no gukora ubwicanyi kuri bariyeri yo ku Mukoni.

Dr Munyemana Sosthène yahungiye mu Bufaransa muri 1994, akomeza akazi ke k’ubuganga mu bitaro bya Villeneuve-sur-Lot, ahagarikwa muri 2009.

Mu kwezi ku Ukuboza 2018 umushinjacyaha w’u Bufaransa yafashe icyemezo cyo kumugeza imbere y’ubutabera ariko ikirego cya mbere ku byaha bya Dr Munyemana muri jenoside yakorewe Abatutsi cyatanzwe mu Bufaransa mu Rukiko rwa Bordeaux (TGI Bordeaux) mu mwaka wa 1995.

U M. Louise

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleArthur Asiimwe ntakiri umuyobozi wa RBA yasimbuwe na Barore
Next articleU Rwanda rwatangije uruganda ruzakemura ibibazo by’inkingo muri Afurika

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here