Home Izicukumbuye Kalisa Mbanda uyobora komisiyo y’amatora yarangije manda, ni inde ugiye kumusimbura

Kalisa Mbanda uyobora komisiyo y’amatora yarangije manda, ni inde ugiye kumusimbura

0

Ibigo, komisiyo,inzego n’inama by’igihugu byose bigira amategeko abigenga muriyo hakagaragazwa uburyo abayozi babyo bajyaho, manda zabo n’uko bavaho.

Bimwe mu bigo bigaragaza ko abayobozi babyo bafite manda y’imyaka runaka yongerwa inshuro imwe gusa, ibindi nta manda bagira bashyirwaho n’amateka atandukanye akaba ari nayo abakuraho.

Muri iyi nkuru turifashisha bamwe mu bayobozi bamaze imyaka irenga itanu ( manda imwe yemewe mu bigo byinshi) kugirango tugaragaze uko ayo mategeko agenga abayobozi b’ibigo,inzego,komisiyo, inama n’ibindi ateye.

  1. Kalisa Mbanda

Kalisa Mbanda ni umuyobozi wa komisiyo y’igihugu y’amatora, uyu yarangije manda ze ebyiri yemererwa n’amategeko nk’umuyobozi w’iyi komisiyo mu kwezi gushize k’Ukwakira.

itegeko n°38/2013 ryo kuwa 16/06/2013 rihindura kandi ryuzuza itegeko no 31/2005 ryo kuwa 24/12/2005 rigena imiterere n’imikorere bya komisiyo y’igihugu y’amatora nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu. Mu ngingo ya kabiri y’iri tegeko ivuga ku bakomiseri bayo ivuga ko bemerewe manda imwe yongerwa inshuo imwe gusa.

Iyi ngingo igira iti : “Inama y’Abakomiseri igizwe n’abantu barindwi (7) bagomba kuba barimo nibura babiri (2) bize amategeko. Muri abo Bakomiseri nibura mirongo itatu ku ijana (30%) bagomba kuba ari abagore. Abakomiseri bagira manda y’imyaka itanu (5) ishobora kongerwa inshuro imwe (1) gusa. Manda y’Umukomiseri itangira umunsi yarahiriyeho.”

Kalisa Mbanda nka Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora kimwe n’umwungirije bose babarirwa mu bakomiseri b’iyi komisiyo kandi nabo manda zabo zingana n’izabandi bakomiseri ni imyaka itanu yongerwa inshuro imwe.

Mu icukumbura ry’ikinyamakuru intego risanga Kalisa Mbanda yaratangiye imirimo ye muri komisiyo y’Igihugu y’amatora taliki ya 13 Ukwakira 2012 ubwo yari amaze gukora ihererekanya bubasha n’uwo yari asimbuye Karangwa Chrysologue.

Karangwa Chrysologue we yavuye kuri uyu mwanya abura igihe gito ngo yuzuze imyaka icumi. Ibi bivuze ko kalisa Mbanda atazayobora amatora y’umwaka utaha y’abadepite kuko azaba yarasimbuwe n’izina tutaramenya hakurikijwe iri tegeko.

2. Arthur Asimwe

Ku wa 24 Mata 2013 nibwo inama y’abaminisitiri yameje Arthur Asimwe, nk’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cyitangazamakuru RBA, gusa ingingo ya 14 y’itegeko  n° 42/2013 ryo kuwa 16/06/2013 rishyiraho urwego rw’igihugu rw’itangazamakuru rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byarwo ntirimuha manda kuko iyi ngingo ivuga ko umuyobozi w’iki kigo ashyirwaho akanakurwaho n’iteka rya Perezida.

3. Rwangombwa John

John Rwangombwa wahoze ari minisitiri w’imari n’igenamigambi yabaye guverineri wa banki nkuru kuwa 25 Gashyantare 2013, amazeho imyaka irenga icyenda.

John Rwangombwa kimwe n’umwungirije, hakurikijwe itegeko n°48/2017 ryo kuwa 23/09/2017 rigenga Banki nkuru y’u Rwanda nta manda ntarengwa bafite zo kuyobora iyi banki kuko manda yabo ni imyaka itandatu ishsobora kongerwa inshuro  zitavugwa n’itegeko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbasirikare b’u Rwanda ntibagengwa n’amategeko amwe, sobanukirwa RDF
Next articleigisirikare cya Congo cyongeye gushotora u Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here