Home Ubutabera Abasirikare b’u Rwanda ntibagengwa n’amategeko amwe, sobanukirwa RDF

Abasirikare b’u Rwanda ntibagengwa n’amategeko amwe, sobanukirwa RDF

0

Igisirikare cy’u Rwanda gifite amategeko n’amateka akigenga, muri urwo rwego ikinyamakuru intego kibanda ku nkuru z’ubutabera n’amategeko cyahisemo kujya gisobanurira bamwe kinubutsa abandi zimwe mu ngingo z’amategeko n’amateka areba ibintu runaka. kuri ubu turareba ingingo eshashatu mu iteka rya perezida nº 044/01 ryo ku wa 14/02/2020 rishyiraho sitati yihariye y’ingabo z’u Rwanda. urasangamo ibyo wari uzi cyngwa utari uzi n’ibyo wibazaga.

1.Kwemera kwinjira mu gisirikare birishyurirwa (recritement/signing fee)

iteka rya perezida nº 044/01 ryo ku wa 14/02/2020 rishyiraho sitati yihariye y’ingabo z’u Rwanda ribagenera amafaranga yo kwinjira mu ngabo igihe bamaze kurahira aya mafaranga mu yindi myuga azwi nka recrutement cyangwa Signing fee.

Inigingo ya 91 y’iri teka ivuga ko iyo umusirikare akimara kwinjiramo ahita ahabwa amafaranga angana n’inshuro eshatu (3) z’umushahara mbumbe w’ukwezi we.

2. Iyo urangije imirimo nabwo baraguherekeza

Iri teka nk’uko rigenera uwinjiye mu gisirikare amafaranga ni nako riyagenera ukivuyemo arangije amasezerano y’akazi cyangwa  akuwe mu kazi. Iri teka rivuga ko uvuye mu kazi kubera izi mpamvu ebyiri ahabwa amafaranga angana nayo yari kuzahembwa mu myaka ibiri (amezi 24). Si ibi gusa kuko akomeza kubona amafaranga y’ubwiteganyirize akagira n’uruhare ku kigega cy’ingwate.

3. Nta musirikare wemerewe gucuruza

Mu mirimo umusirikare atabangikanya n’igisirikare harimo n’ubucuruzi nk’uko bigaragara muri iri teka. Ingingo ya 61 y’iri teka iteganya ibitabangikanywa n’imirimoya gisirikare igira iti:

“Bitabangamiye ibiteganywa mu ngingo ya 15 y’iri teka, ibikorwa bikurikira ntibibangikanywa n’umurimo wa gisirikare :

1° umurimo wa politiki utorerwa;

2° ibikorwa by’ubucuruzi;

3° kuba mu buyobozi cyangwa mu butegetsi bw’imiryango itari iya Leta, imiryango ishingiye ku myemerere n’ibigo by’ubucuruzi. Icyakora, ibiteganywa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ntibireba abagize Inkeragutabara bari mu buzima busanzwe.”

4. Abayobozi bakuru b’ingabo bagira manda ntarengwa

Umugaba mukuru w’ingabo n’abamwungirije wongeyeho umugenzuzi mukuru bagira manda y’imyaka itanu ishobora ongerwa inshuro imwe. Iyo bavuze abagaba b’ingabo bungirije ni abakuriye igisirikare kirwanira ku butaka no mu kirere.

Iyi ngingo isobanura ko Gen. Kazura Jean Bosco yujuje imyaka itatu ari umugaba mukuru w’ingabo bityo ko asigaje imyaka ibiri kuri manda ye yambere ariko ko no  mu gihe yaba akoze manda zombi ataranza umwaka wa 2029 akiyobora ingabo z’u Rwanda.

5. Abasirikare bato n’abakuru bagengwa n’amategeko atandukanye

Iri teka rivuga ko abofisiye n’abasuzofisiye bakuru bagengwa n’amategeko y’umwuga w’igisirikare mu gihe abasuzofisiye bato n’abasirikare bato bo bagengwa n’amasezerano y’akazi baba baragiranye na minisiteri. Iyo ngingo ikomeza igira iti: “Amasezerano y’umurimo agira agaciro mu gihe kingana n’imyaka icumi (10) ishobora kongerwaho igihe kingana n’imyaka itanu (5). Bitabangamiye ibiteganywa mu gika cya 3 cy’iyi ngingo, amasezerano y’umurimo y’Abasuzofisiye Bato n’Abasirikare Bato bafite ubumenyi bwihariye ashobora kongerwaho ikindi gihe cy’imyaka itanu (5) mu nyungu z’umurimo wa gisirikare.”

6. Sobanukirwa ibyiciro by’amapeti kuva ku ryo hasi kugera ku ryo hejuri

Amapeti mu gisirikare cy’u Rwanda akurikirana atya kuva ku cyiciro cyo hasi kugera ku cyo hejuru

1° icyiciro cy’amapeti y’Abasirikare Bato:

a. Soluda; b. Kaporali.

2° icyiciro cy’amapeti y’Abasuzofisiye Bato:

a. Serija; b. Peremiye Serija.

3° icyiciro cy’amapeti y’Abasuzofisiye Bakuru:

a. Serija Majoro; b. Ajida; c. Ajida Shefu.

4° icyiciro cy’amapeti y’Abofisiye Bato:

a. Suliyetona; b. Liyetona; c. Kapiteni.

5° icyiciro cy’amapeti y’Abofisiye Bakuru:

a. Majoro; b. Liyetona Koloneli; c. Koloneli.

6° icyiciro cy’amapeti y’Abofisiye Jenerali:

a. Burigadiye Jenerali; b. Jenerali Majoro; c. Liyetona Jenerali; d. Jenerali

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCameroun: Perezida Biya agiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 40 ku butegetsi
Next articleKalisa Mbanda uyobora komisiyo y’amatora yarangije manda, ni inde ugiye kumusimbura
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here