Home Izicukumbuye Abaganga barimo n’aba Faisal bavugwaho gufata nabi abafite Virusi itera Sida

Abaganga barimo n’aba Faisal bavugwaho gufata nabi abafite Virusi itera Sida

0

Abaganga bari mu batungwa agatoki mu guha akato abafite virusi ya Sida, kandi bakabikorera kwa muganga, aho umuganga wagusuzumye abwira iyo nkuru abantu bose bakorana kugeza ku muntu ukora amasuku kandi bigahungabanya abafite Virusi itera Sida baba baje kwivuza.

Ibi byemezwa n’abafite virusi itera Sida bikorerwa, mu gihe bagiye kwivuza mu mavuriro asanzwe, ndetse bamwe mu barwayi bagahitamo kwinumira ntibavuge icyo kibazo kubera gutinya ko bahinduka inkuru mu mavuriro bivurizamo.

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal ni bimwe mu byavuzweho gukwirakwiza amakuru y’abarwayi, aho umurwayi yagiye kuhivuriza afite ikibazo cy’umutwe, agezeyo biba ngombwa ko ababwira ko asanzwe afata imiti igabanya ubwandu, ariko umuganga wamusuzumye agahita abibwira abaforomo bose, kugera n’ubwo aho yanyuraga hose yasangaga n’ukora amasuku afite iyo nkuru.

Ngabo Ezra (izina twahinduye) yagize ati “ ngewe nsanzwe mfata imiti y’ubwandu, ariko narwaye umutwe ku buryo budasanzwe, njya kwivuza kuri king faysal, mpitamo kubwira umuganga ukuri kugira ngo amfashe ashingiye ku miti nsanzwe mfata, ariko icyambabaje ni uburyo nagiye gusanga abaganga n’abaforomo bose bantungirana intoki, ugiye kunyegera bagahita bamubwira ngo protect yourself (wirinde) kandi bakabivuga mu ijwi rinini.”

Uyu muturage akomeza avuga ko ubundi yari asanzwe aziko umuganga wabwiwe ikibazo n’umurwayi aba agomba kugikurikirana mu ibanga kandi atabisakuje cyane ko ufite virusi itera Sida, akenshi ahabwa akato.

Tumaze kwihanangiriza abaganga/abaforomo bagera kuri 3

Ibitaro byitiriwe umwami Faysal, byemera ko iki kibazo kiri mu baganga babyo kandi ko hari abamaze kubihanirwa bihanangirizwa.

Dr. Sendegeya Augustin, umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu bitaro byitiriwe umwami Faysal, avuga ko ubundi igihe habonetse umuganga cyangwa umuforomo ukora aya makosa, ahanwa, byaba ibihano byo mu kazi ndetse bishobora no kumuviramo kwirukanwa mu kazi.

 Ati “ tumaze kwihanangiriza abagera kuri batatu, kandi tuzakomeza kubyitaho tuganira ku mategeko ngengamikorere cyane cyane ku bijyanye n’ibanga mu kazi.

Nyirabahire Francoise, (izina ryahinduwe) , nawe ufite virusi itera Sida, avuga ko byamubayeho mu bitaro bya Gihundwe, aho abaganga baba bajombana inzara cyangwa se bicirana amaso “iyo bakiriye umuntu ufite ubwandu bwa Virusi itera Sida, kuburyo uhita ubona igikuba cyacitse, kandi nabo ntibatinya kubikora ku biryo bigaragararira buri wese uri ku bitaro.”

Nyirabahire Francoise, avuga ko ibi bituma benshi mu bafite virusi itera Sida, barembera mu ngo ntibajye kwivuza, cyane cyane iyo barwaye izindi ndwara zidasanzwe bigatuma baba mu buzima bugoye bwo kutagira uwo baganyira, n’akato ni bimwe mu bishegesha ubuzima bwabo bwo mu mutwe.

Karinganire nawe utuye mu Murenge wa Nkaka mu Karere ka Rusizi avuga ko mu bitaro bya Gihundwe nawe yahahuriye n’ibyo yise akato yahawe n’abagombaga kumwakira.

ati: ” Si byiza rwose, kuko tujya kwa muganga aribo tugiye gutakira, iyo uhageze rero ukabona bari kugutererana bakwinubira umwe asaba undi kukawira akanongeraho ngo yibuke kwirinda nabyo biduca intege bigatuma twumva abantu difite virusi itera Sida nta muntu utwitayeho.”

Akato gashobora gutera ufite indwara zidakira uburwayi bwo mu mutwe burimo ihungabana n’agahinda gakabije

Mukayiranga Edith, umuyobozi w’ibitaro bya Gihundwe avuga ko ibi atabizi mu bitaro bye kandi ko yiteguye kubirwanya mu gihe byaba bibaye.

 Ati : “ umurwayi byabayeho yakwandika ntashyireho umwirondoro we akabishyira mu gasanduku k’ibitekerezo akavuga igihe byabereye kuko byadufasha, buri kwezi tureba ibitekerezo byose abantu baduhaye. Iki kibazo ntacyo tuzi kandi ubwo kivuzwe kigiye gukumirwa.”

Amakosa ashobora gukorwa n’umuntu ku giti cye

Niyibizi Rahab Consolatrice, umuyobozi ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu bitaro bya Nyamata, avuga ko muri rusange ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe kimaze gufata indi ntera kuburyo hari Umurenge umwe mu karere ka Bugesera bashobora kwakira abantu barenga 100 mu kwezi bafite ibyo bibazo.

Naho ku bijyanye n’akato gahabwa abafite virusi itera Sida kandi bikozwe n’abaganga, avuga ko ubusanzwe amategeko ngengamikorerere y’abaganga atabyemera, kandi ko sisiteme y’ubuvuzi bwa Leta mu Rwanda ifite uburyo bwo guhanahana amakuru akabonwa gusa n’abari kwita ku murwayi.

Agira ati “ OPEN CLINIC” ni uburyo dufite bwo guhanahana amakuru binyuze online, aho umuganga ashobora kukohereza muri service igufasha ariko bigakorwa hagati y’ugomba kukwitaho n’uwakwakiriye gusa.” Akomeza avuga ko aho bitubahirizwa abyita amakosa y’umuntu ku giti cye kandi ko bihanwa n’amategeko.

Niyibizi Rahab Consolatrice, ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu bitaro bya Nyamata, avuga ko umuganga ukwirakwiza amakuru y’umurwayi ari amakosa ye kuko hari uburyo bwo guhanahana amakuru mu ibanga

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, kivuga ko hari ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bikomoka ku ndwara abantu baba basanganywe, ariko imibare y’abafite virusi itera Sida bafite ibibazo byo mu mutwe iki kigo kivuga ko kitayifite.

Dynamo Ndacyayisenga, ukuriye ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, avuga ko ibibazo byo mu mutwe bishobora guturuka kuri ubwo burwayi, ku buzima babaho cyangwa se ibiyobyabwenge birimo inzoga nyinshi anasaba abaturarwanda kuzigabanya kuko zongera ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe.

Ubushakashatsi bwa RBC mu 2018, bugaragaza  ko mu Banyarwanda bose nibura umuntu umwe muri batanu [1/5], afite uburwayi bwo mu mutwe bumwe cyangwa bwinshi.

Dynamo Ndacyayisenga, ukuriye ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, avuga ko indwara zo mu mutwe zishobora guturuka ku burwayi budakira umuntu asanganwe

U.M Louise

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleApotre Yongwe afunzwe akekwaho uburiganya
Next articleAbakize indwara zo mu mutwe barinubira ivangura bakorerwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here