Home Ubutabera Abakize indwara zo mu mutwe barinubira ivangura bakorerwa

Abakize indwara zo mu mutwe barinubira ivangura bakorerwa

0

Bamwe mu barwaye zimwe mu ndwara zo mutwe bakazivuza zigakira bavuga ko bakirwana n’ingaruka zazo kuko hari abanze kwemera ko bakize. Ibyo ngo bituma bahabwa akato abandi bakanirukanwa mu kazi bazira gusa kuba barigeze kurwara izi ndwara.

Zimwe mu ndwara zo mu mutwe ziravurwa zigakira. Gusa ibyo ntibikuraho ko uwigeze kuzirwara akomeza gufatwa nk’ukirwaye kandi yarivuje agakira.

Nk’uko bitangazwa na Haragirimana Claver, umuyobozi wa Opromamer, Umuryango utari uwa Leta, ukorera ubuvugizi abakize indwara zo mu mutwe, ngo biracyagoye Abanyarwanda kwakira ko uburwayi bwo mu mutwe ari uburwayi nk’ubundi, umuntu ashobora kurwara akabwivuza bugakira, agakomeza ubuzima  nk’uwakize izindi ndwara.

Agira ati “N’ubwo mfite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza (Masters), nkaba nta kazi ngira, maze kwirukanwa mu kazi inshuro zirindwi, gusa abakwirukana bagushakira indi mpamvu izatuma utabarega, ariko iyo muhuriye mu gikari bakubwira ko wakabaye wariyirukanye kuko wasaze!”

Haragirimana akomeza avuga ko uyu muryango wabo ubarirwamo abarenga 3 900, ariko ko bakorera ubuvugizi n’abatari abanyamuryango bawo bari bafite akazi ariko ubu bakaba ntako bagifite nyuma yo kujya kwivuza izi ndwara. Iryo vangura bakorerwa bifuza ko ryahagarara.

Ivangura rihoraho

Haragirimana akomeza avuga ko ivangura bakorerwa rihoraho, kandi mu ngeri nyinshi bitari mu kazi gusa.

Agira ati “ Ivangura ryo turarikorerwa cyane kuko nko mu muhanda hagaragaramo umuntu uri gutoragura amashashi, urya imyanda, ntihagire umuntu n’umwe umwitaho kandi nk’iyo habaye impanuka abantu bose bihutira gutabariza uwagonzwe kandi bombi baba ari abarwayi bakeneye ubufasha bwa muganga.”

Haragirimana avuga ko usibye ivangura bakorerwa n’abantu ku giti cyabo, banarikorerwa n’amashyirahamwe n’imiryango ishinzwe abafite ubumuga.

N’agahinda, agira ati “ Nk’iyo hagiye kuba inama yateguwe n’inama y’abantu bafite ubumuga, usanga abayiyoboye bari kujujura ngo na ntuza  ( ufite ubumuga bwo mu mutwe) yaje, yajya kwicara n’ahantu abandi bakamuhunga kandi aribo bashinzwe kumufasha no kumwumva.

Akomeza avuga ko mu myaka irenga icumi umuryango wabo Opromamer, umaze utarabona inkunga iyo ariyo yose igenenerwa indi miryango itari iya leta.

Mu gukemura iki kibazo uyu muryango waganiriye na Ministeri y’Ubutebara uko hakorwa itegeko rirengera aba bantu, ariko umushinga w’iryo tegeko umaze imyaka icumi (10) uryamye muri Minisiteri y’Ubutabera utagezwa mu nama y’Abaminisitiri ngo iwemeze.

Ministeri y’ubutabera ntiyashatse kugira icyo ivuga kuri uyu mushinga w’itegeko.

Musoni Jordi Michel, Umunyamabanga wungirije w’urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda(CESTRAR), avuga ko iki kibazo batari bakizi ariko ko ubu bagiye kukigaho.

Agira ati “ Niba bafite ishyirahamwe ribahuza ubu tuzahura turebe uko ikibazo giteye n’icyo twabafasha.”

Izikira n’izidakira

Umuganga akaba n’inzobere mu ndwara zo mu mutwe, Nsengiyumva Innocent, avuga ko  hari indwara zo mu mutwe zivurwa zigakira n’izindi zidakira ariko ko kwakirwa mu muryango nyarwanda kw’abivuje izi ndwara bikiri urugendo.

Agira ati “Ukurikije uko amavuriro abavura yiyongereye, abantu na bo bazagenda babyumva, ikibura ni ubukangurambaga butandukanye bubwira abaturage ko ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe ari ikibazo gisanzwe, ko umuntu wakize izo ndwara ari kimwe n’uwakize izindi.”

Akomeza avuga ko abantu nibamara kubyumva bizagenda bimenyerwa bityo n’ako kato kagashira.

Imibare y’ibitaro bivura indwara zo mu mutwe bya Caraes Ndera, yerekana ko mu mwaka ushize wa 2021/2022, bakiriye abarwayi 96.357, bakaba bariyongereyeho 29,6%, ni ukuvuga 21,993 ugereranyije n’umwaka wabanje wa 2020/2021.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbaganga barimo n’aba Faisal bavugwaho gufata nabi abafite Virusi itera Sida
Next articleDRC: Umusirikare wahamijwe kwica abasivili i Goma yakatiwe urwo gupfa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here