Home Ubutabera Apotre Yongwe afunzwe akekwaho uburiganya

Apotre Yongwe afunzwe akekwaho uburiganya

0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umuvugabutumwa Pasiteri Harerimana Joseph, uzwi ku izina rya “Apôtre Yongwe kubera kumukehaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Apotre Yongwe, yatawe muri yombi ku cyumweru taliki ya 1 Ukwakira, ubu afungiwe Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yohererzwe mu Bushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, avuga ko uyu muvugabutuwa yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

RIB ntisobanura ubwo buriganya ubwo aribwo n’uwo Yongwe yabukoreye. Usibye kuba yongwe ari umuvugabutumwa anasanzwe ari umushoramari mu itangazamakuru kuko afite televiziyo “ Yongwe TV”

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Riteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKanyamarere yirukanwe mu mwuga w’ubucamanza, Nyirinkwaya ahabwa izina ry’icyubahiro
Next articleAbaganga barimo n’aba Faisal bavugwaho gufata nabi abafite Virusi itera Sida
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here