Home Ubutabera Kanyamarere yirukanwe mu mwuga w’ubucamanza, Nyirinkwaya ahabwa izina ry’icyubahiro

Kanyamarere yirukanwe mu mwuga w’ubucamanza, Nyirinkwaya ahabwa izina ry’icyubahiro

0

Inama nkuru y’ubucamanza yateranye kuri uyu wa gatanu iyobowe na perezida w’urukiko rw’ikirenga, Ntezilyayo Faustin,  yirukanye abacamanza  babiri n’umwanditsi umwe w’urukiko kubera imyitwarire mibi .

Iyi nama nkuru kandi yanemeye ubusabe bw’abacamanza n’umwanditsi w’Urukiko bari barasabye gusezera akazi n’abandi bari barasabye guhagarika akazi kugeza igihe kitazwi.

Abacamanza birukanwe kubera imyitwarire mibi ni Sindayigaya Tacien, wakoreraga mu Rukiko Rwibanze rwa Gasabo wazize guta akazi na Ngororano Kanyamarere wari umucamanza mu rukiko rwibanze rwa Cyeru wazize kugira imyitwarire ihabanye n’indangagaciro z’umwuga w’ubucamanza. Aba biyongeraho Muhire Jean de Dieu, wari umwanditsi mu Rukiko Rwibanze rwa Sake, nawe wazize imyitwarire ihabanye n’indangagaciro z’umwuga w’ubucamanza.

Nyirinkwaya Immacule, uherutse gusezera mu mwuga w’ubucamanza agiye mu kiruhuko cy’izabuku, inama nkuru y’ubucamanza yamuhaye izina ry’icyubahiro ku ntera y’umucamanza w’Urukiko rw’ikirenga. Uyu yabaye umucamanza mu rukiko rw’Ikirenga imyaka irenga 20 anagira uruhare mu iyubakwa ry’urwego rw’ubucamanza mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bindi iyi nama yasuzumye ni ukwemeza abacamanza  n’abanditsi mu Nkiko zibanze zitandukanye, izisumbuye no mu rukiko rw’Ubucuruzi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleJames Kabarebe yarahiriye kugaruka muri Guverinoma nyuma y’imyaka itanu ayivuyemo
Next articleApotre Yongwe afunzwe akekwaho uburiganya
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here