Home Politike James Kabarebe yarahiriye kugaruka muri Guverinoma nyuma y’imyaka itanu ayivuyemo

James Kabarebe yarahiriye kugaruka muri Guverinoma nyuma y’imyaka itanu ayivuyemo

0

Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro za Gen (Rtd) James Kabarebe winjiye muri guverinoma nk’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Francis Gatare wagizwe Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.

Kabarebe yaherukaga muri Guverinoma muri 2018 ubwo yari minisitiri w’ingabo. Yavuye kuri uyu mwanya agirwa umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n’umutekano. Agarutse muri guverinoma nyuma y’igihe gito avuye mu gisirikare agiye mu kiruhuko cy’izabukuru. Ni ubwambere agiye gukora imirimo ya politki idafite aho ihuriye n’igisirikare kuko yabaye umugaba mukuru w’ingabo mbere yo kuba minisitiri w’ingabo n’umujyanama mu by’umutekano.

Perezida Kagame yasabye abarahiriye inshigano nshya bombi ko ubuzima bw’igihugu bushingira ku mahitamo abakiyobora bakora.

Ati “Ubuzima bw’Igihugu rero n’abagituye na politiki ndimo kuvuga, byose bishingira ku mahitamo, ushobora guhitamo ukavuga uti ariko kuba n’umukene hari icyo bitwaye, ko dufite abagiraneza iteka iyo twashonje cyangwa twakennye iki batugoboka, ibi bindi abantu bavuga, turakora iby’iki? Reka dutegereze bajye batugoboka.”

Yavuze ko iki kibazo cy’amahitamo adakwiriye ugisanga mu bihugu byo hirya no hino muri Afurika.

Ati “Nibyo usanga cyane hanze muri politiki z’ibihugu byacu, byacu ndavuga u Rwanda, ndavuga Afurika. Icyo kibazo kirahari kandi abantu barakivuga, intambara tugomba kurwana zo kugira ngo Afurika ishingiye ku Banyafurika, umutungo Afurika ifite n’umubare w’abantu, abantu miliyari 1,4, ariko bakaba aho gusa ari abantu bemeye guhora bari mu butindi, bari mu bukene, bari mu guhora baragiwe n’inka, ariko twaba twageze imbere y’abantu tuvuga wareze agatuza ukavuga uti twebwe Abanyafurika turambiwe ibi, urambirwa ibintu imyaka 50 utagira ikintu uhindura, ubwo uba wabirambiwe koko.”

Perezida Kagame yakomeje agaragaza ko umuyobozi mwiza atari uwishyira imbere mu gihe abo ayobora bameze nabi.

Ati “Mu bindi bihugu kuyobora byabaye kwambara ‘cravate’, twe tukamera neza nk’abayobozi ariko ya mpinduka tuvuga buri munsi ntuyibone. Ugasanga ruswa n’icyenewabo biraho ni nk’aho ari byo dukorera. Tumaze kubona ingero nyinshi, abandi bo bahindutse, bahindura imikorere, uko babayeho, kera twari ku rwego rumwe bo bakaba baradusize inshuro 100 twe turi aho turi mu mwiryane, umwirato udafite icyo uduha.”

Perezida Kagame yagaragarije aba bayobozi ko bafite inshingano zikomeye ku gihugu cyabo kandi bakaba aba mbere mu gukora ibyo bigisha.

Ati “Ntabwo wajya hariya ngo wigishe kurwanya amacakubiri, kurwanya ruswa, hanyuma nihashira umunsi cyangwa ibiri abantu batangire kuvuga ngo ariko ko na we ari uko, bati kanaka ko twamwumviseho ibintu bimeze gutya.”

Perezida Kagame yagaragaje ko iyi mikorere ari yo ishobora kudindiza igihugu muri gahunda z’iterambere.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIbigo ngororamuco byabafashije kwikura mu bukene
Next articleKanyamarere yirukanwe mu mwuga w’ubucamanza, Nyirinkwaya ahabwa izina ry’icyubahiro
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here