Home Ubukungu Ibigo ngororamuco byabafashije kwikura mu bukene

Ibigo ngororamuco byabafashije kwikura mu bukene

0

Bamwe mu bagore bari inzererezi n’indaya mu mujyi wa Kigali bafashijwe kwiga imyuga mu kigo ngororamuco cya Gitagata, bishimira ubumenyi bahakuye kuko bwatumye bahabwa inkunga n’umujyi wa Kigali yatumye bikura mu bukene bagahidura n’ubuzima.

Uwingabire  Pamela, wo mu Karere ka Gasabo, avuga ko yamaze umwaka mu kigo ngororamuco cya Gitagata, yiga kudoda nyuma bamuha inkunga yo kugura ibikoresho bikaba byaramufashije kuva mu buzererezi, kuri ubu akaba yitunze n’umuryango we.

Uwingabire  avuga ko yafashwe n’abashinzwe umutekano ubwo yari arimo kuzerera i Kanombe mu Karere ka Kicukiro, aho yahise ajyanwa mu kigo gicishwamo abantu by’igihe gito cya Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga (Gikondo Transit center), nyuma ajyanwa i Gitagata mu Kigo ngororamuco.

Ati : “Bamfashe aribwo nkitangira uburaya, i Gitagata namazeyo umwaka, niga kudoda, mvuyeyo ntangira ubuzima bushya, ngize amahirwe bantera inkunga y’ibihumbi 400, ngura imashini, ibindi bikoresho, nkodeshamo n’inzu. Ubu nta kibazo amafaranga araboneka uburaya narabusezeye.”

Uwingabire  Pamela, yafahswe n’inzego z’umutekano ari indaya ubu ni rwiyemezamirimo nyuma yo kuva mu kigo ngororamuco cya Gitagata

Akomeza avuga ko usibye kuba hari icyahindutse mu kubona amafaranga kuko nibura ku munsi ashobora gukorera ibihumbi 10, byanamufashije kwiyunga n’umugabo we bari baratandukanye.

Ati : “ Natandukanye n’umugabo njya mu buraya ariko amenye ko mvuye mu kigo ngororamuco yarambabariye ubu turabana nta kibazo.”

Umuhoza Josiane,  nawe yafatiwe mu kabari yasinze nta cyerecyezo cy’ubuzima afite. Kuri ubu ashima ko ubu hari icyerekezo nyuma yo kwigira umwuga wo guteka mu kigo ngororamuco akaba ariwo umutunze n’umuryangowe.

Umuhoza ati: “ Hariya hantu haramfashije kuko ubu ndi umushoramari, nigiyeyo guteka, ubu nibyo nkora n’ubwo inzira ikiri ndende. Ubu nibura nizigamira ibihumbi bitanu buri cyumweru mbikuye mu kazi ko guteka. Mu mafaranga ibihumbi 500 bampaye mvuyeyo nabiguzemo ibikoresho bike bishoboka nshingamo iyi resitora iciriritse.”

Umuhoza Josiane, wafashwe ari mu buzererzi mu mujyi wa Kigali, agafashwa kwiga umwuga w’ubutetsi, ubu afite resitora mu Karere ka Kicukiro nyuma yo guhabwa inkunga n’Umujyi wa Kigali nk’uwaciye mu kigo ngororamuco

Umuhoza akomeza avuga ko yakuye ubumenyi bwinshi mu kigo ngororamuco ariko ko ubwo abyaza umusaruro ari buke kuko atarabona ibikoresho n’igishoro bihagije.

Ati: “ twize gukora imitobe (juice), no gutegura ibindi bintu bisaba ibikoresho, ubu haracyari kare kubyaza umusaruro inkunga nto bampaye ngo ngure ibyo bikoresho bindi, ariko hagize indi nkunga mbona nayikoresha neza nkiteza imbere nkafasha n’abandi.”

Ngwije Jean Nepo, umuyobozi w’Ishami rishinzwe gukumira ubuzererezi no gufasha abarangiza igororamuco mu kigo gishinzwe igororamuco National Rehabilitation Service (NRS), avuga ko iyi nkunga ifunguriwe abantu bose baciye mu bigo ngororamuco n’ubwo hari abatayihabwa kubera imyitwarire yabo.

Ati: “ iyo bavuye mu bigo ngororamuco tubasaba kujya kuba abantu b’imico myiza bafasha umuryango gutera imbere,  bitandukanye n’uko bari bameze mbere, gusa hari abagerayo ntibegere ubuyobozi n’abandi bake basubira mu mico mibi yatumye bazanwa mu bigo ngororamuco bigatuma batabona ayo mafaranga.”

Mufurukye Fred, umuyobozi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe igororamuco, asaba abanyarwanda kutabwira nabi no kudacyurira abantu bavuye mu bigo ngororamuco babasubiza mu mateka mabi kuko atari byiza.

Ati: “bisa n’umuntu wakize indwara ugahora uyimwibutsa utagamije ineza.”

Ikigo ngororamuco cya Gitagata cyakira abana bakiri bato b’abahungu n’abakobwa baba bakuwe mu muhanda bagafashwa kwiga amashuri abanza n’ayisumbuye nyuma bagasubizwa mu miryango yabo, n’abagore bakuru bakurwa mu buzererezi n’uburaya bakigishwa imyuga y’ubudozi, ubwiza no guteka nyuma bakabatera inkunga y’imishinga y’ibyo bize baba bagaragaje.

Kuva mu mwaka wa 2019 abagore 1,092 nibo bamaze kugororerwa no kwigira imyuga muri iki kigo.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNyuma y’abasirikare bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abapolisi bakuru bagiyeyo
Next articleJames Kabarebe yarahiriye kugaruka muri Guverinoma nyuma y’imyaka itanu ayivuyemo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here