Home Ubukungu U Rwanda rwifuza kuba ku isonga mu bakoresha amashanyarazi akomoka ku izuba

U Rwanda rwifuza kuba ku isonga mu bakoresha amashanyarazi akomoka ku izuba

0

Minisiteri y’ibikorwa remezo ivuga ko u Rwanda rufite intego yo kuba ku isonga muri Afurika mu bihugu bibyaza umusaruro ingufu zikoma ku mirasire y’izuba n’ubwo abashoramari muri iki gice bakiri bake. Ibi byatangarijwe mu nama mpuzamahanga y’ihuriro ry’ibihugu biharanira kubyaza umusaruro ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba (International Solar Alliance, ISA) iri kubera mu mujyi wa Kigali.

Iyi nama ihuje komite nyobozi y’iri huriro yo kumugabane wa Afurika . Ni inama ya gatanu yatangiye ku wa 31 Kanama, yitabirwa n’Umuyobozi Mukuru wa ISA, Dr. Ajay Mathur, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng. Uwase Patricie, ndetse n’abaminisitiri bahagarariye ibihugu 15 byo ku Mugabane wa Afurika.

Muri iyi nama hagaragajwe amahirwe ari mu kigega cyashyizweho kigamije korohereza abashoramari mu gushora imari mu ngufu zikomoka ku mirasire y’izuba nk’uko byemezwa na Dr Ajay Mathu, umuyobozi nshingwabikorwa wa ISA.

Uyu muyobozi avuga ko muri Afurika hakiri ikibazo cy’abashoramari muri uru ruganda kuko abashoramari bibanda mu bihugu byateye imbere kandi nabyo bike akaba ariyo mpamvu hashyizweho ikigega cyo kubafasha.

Ati : “ twashyizeho ikigega kigamije guha icyizere abashoramari kuko kizajya kibishyurira ubwishyu mu gihe batinze kububona, noneho igihe babuboneye basubize amafaranga muri icyo kigega. Ibi nibyo bizatuma abashoramari bashora imari yabo mu bihugu byose by’Afurika kuko riracyari hasi.”

Iri huriro ryihaye intego yo kugeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku bantu miliyari imwe bitarenze umwaka wa 2030.

U Rwanda narwo rwihaye intego yo kuba mu mwaka utaha wa 2024, buri muturage wese azaba afite amashanyarazi, ibi bizagerwaho hifashishijwe amashanyarazi akomoka ku miyoboro migari (on grid) n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba (off grid).

Leta y’u Rwanda yo ivuga ko n’ubwo inzira ikiri ndende mu ikoreshwa ry’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba ariko ko u Rwanda rwifuza kuba ku isonga mu babyaza umusaruro izi ngufu.

Patricie Uwase, umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ibikorwa remezo ati: “Kugeza ubu, dufite umushoramari ukomeye umwe, Rwamagana Solar Power Station itanga MegaWatt 8.5, tuzakomeza kubikoraho, kandi ku bufatanye na ISA, twizeye ko tuzakora cyane kandi twiyemeje gukomeza kuba  ku isonga mu gukoresha ingufu z’izuba muri Afurika” .

Akomeza ashimira iri huriro rya ISA, imbaraga rikomeje gushira mu bushakashatsi kugirango ibiciro by’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bigabanuke, abayakoresha biyongere bananogerwe nayo.

Ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire riheruka gukorwa umwaka ushize muri 2022 rigaragaza ko 14% by’abanyarwanda bafite amashanyarazi aribo bakoresha akomoka ku mirasire y’izuba. Akarere kaza imbere mu gukoresha aya mahanyarazi ni Akarere ka Nyamagabe aho abafite amashanyarazimuri aka Kerere 25% muri bo bakoresha akomoka ku mirasire y’izuba.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbasirikare bakuru barimo Gen Kabarebe na Kayonga basezerewe mu ngabo
Next articleGen James Kabarebe ntiyagombaga kurenza undi mwaka atarasezera mu gisirikare
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here