Home Politike Abasirikare bakuru barimo Gen Kabarebe na Kayonga basezerewe mu ngabo

Abasirikare bakuru barimo Gen Kabarebe na Kayonga basezerewe mu ngabo

0

Abasirikare bakuru 12  bari ku rwego rwa Jenerali barimo babiri bayoboye igisirikare n’abayoboye minisiteri y’ingabo n’abandi bakoze imirimo itandukanye irimo kuyobora ubutasi n’ibindi bagiye mu cyiruhuko cy’izabukuru.

Mu itangazo ryasohowe na minisiteri y’ingabo ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu rivugako perezida Kagame, umugaba w’ikirenga w’ingabo ariwe wemeje ikiruhuko cy’izabukuru cy’aba basirikare.

Gen, James Kabarebe, niwe ubanza ku rutonde rw’abajenerali 12 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, uyu yayoboye igisirikare cy’u Rwanda nk’umugaba mukuru w’ingabo imyaka icyenda aba minisitiri w’ingabo imyaka icumi kuko kuva mu mwaka wi 2018 kugeza ubu yari umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano.

Undi wayoboye ingabo nk’umugaba mukuru wagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ni Gen Charles Kayonga. Abandi bari kuri uru rutonde ni Gen Albert Murasira, wayoboye igihe kirekire minisiteri y’ingabo ubu akaba ari minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Kuri uru rutonde kandi hariho andi mazina azwi cyane mu gisirikare cy’u Rwanda nka Gen Fred Ibingira, wayoboye umutwe w’inkeragutabara, Gen Ndahiro Emmanuel, wayoboye urwego rw’ubutasi n’abandi nka Gen Murokore Eric, Gen Augustin Turagara n’abandi.

Usibye aba bajenerali kandi perezida Kagame yohereje mu kiruhuko cy’izabukuru abasirikare bakuru  83, abofisiye bato 6, abasirikare 86, haseswa amasezerano y’abasirikare 678 n’abandi 160 batari bagishoboye gukora igisirikare kubera ibibazo by’uburwayi.

Itangazo ryose rya Minadef

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbasirikare bakuru babiri n’abasiviri bafunzwe bakekwaho kuroga abakinnyi
Next articleU Rwanda rwifuza kuba ku isonga mu bakoresha amashanyarazi akomoka ku izuba
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here