Home Ubutabera Abasirikare bakuru babiri n’abasiviri bafunzwe bakekwaho kuroga abakinnyi

Abasirikare bakuru babiri n’abasiviri bafunzwe bakekwaho kuroga abakinnyi

0

Abasirikare babiri bafite ipeti rya Majoro n’abasiviri babiri bafungiwe muri gereza ya gisirikare bakekwaho guha umuntu ibintu bishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima

Abakekwa banafunzwe ni  uwari Team Manager wa APR FC, Maj Uwanyirimpuwe Jean Paul, umuganga w’ikipe,  Maj Dr Nahayo Erneste, n’umusivile Mupenzi Eto’o, ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi. Aba bose bakekwaho icyaha cyo gucura umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu sport, ibintu byo kunywa mu mutobe (Juice/ Jus) babifashijwemo n’uwitwa n’umusiviri witwa Bizimana Bilal, uyu bivugwa ko asanzwe arogera amakipe ngo abone intsinzi.

Inyandiko mvugo ibashinja yatangajwe kuri Radio Flash fm, ivuga ko bakoze ibi kugirango bizace intege abakinnyi ba Kiyovu sport, bari bahanganye  hanyuma APR FC bakorera yegukane intsinzi mu mukino wa kimwe cya kabiri w’igikombe cy’amahoro. Iki cyaha bakekwaho bagikoze taliki ya 10 Gicurasi.

Iki cyaha bakurikiranweho mu mategeko kitwa icyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gusehegesha ubuzima nk’uko biteganwa bikanahanwa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ingingo yi 105 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange igira iti : “ Umuntu wese utera undi indwara cyangwa kudashobora kwikorera umurimo, amuhaye mu buryo ubwo aribwo bwose abishaka, ariko atagendereye kwica, ikintu gishobora kwica cyangwa ibintu n’ubwo bitagira ubushobozi bwo kwica, bifite nyamara ubushobozi bwo gushegesha ubuzima, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW). Iyo ikintu cyatanzwe giteye indwara idakira, ukudashobora kugira icyo umuntu yikorera burundu cyangwa ukudashobora gukoresha na busa urugingo rw’umubiri, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).”

Umukino abakekwa bari kwitabazaho ibi bifatwa nk’uburozi wabaye ku wa 14 Gicurasi, urangira APR FC itsinze Kiyovu sport ibitego 2-1. Wari umukino w’igikombe cy’amahoro watumye APR FC yerekeza ku mukino wanyuma.

Kugeza ubu ntiharamenyekana italiki aba bose bazatangira kuburanishirizwaho ibyaha bitandukanye bashinjwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCP Kabera John Bosco ntakiri umuvugizi wa Polisi
Next articleAbasirikare bakuru barimo Gen Kabarebe na Kayonga basezerewe mu ngabo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here