Home Ubukungu Abanyarwanda bakunda Filimi zisobanuye bashyizwe igorora na Startimes

Abanyarwanda bakunda Filimi zisobanuye bashyizwe igorora na Startimes

0

Startimes yatangije shene televiziyo nshya yitwa “GANZA” igaragaraho filimi zisobanuye mu Kinyarwanda mu rwego rwo gukomeza kumara irungu abakiriya bayo no kubongerera amahitamo y’ibyo bareba.

Iyi shene nshya yatangijwe yitwa “ GANZA” izina ryayo rihekezwa n’ijambo “umunezero w’abawe”. Yiganjeho ibiganiro by’imyidagaduro na filimi z’ubwoko  butandukanye zisobanuye mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Nkurikiyinka Modetse, ushinzwe iyamamaza bikorwa muri startimes, avuga ko kuri ubu buri wese ufite startimes ashobora kureba iyi shene ariko ko mu minsi iri imbere izajya irebwa bitewe n’ifatabuguzi waguze.

Nkurikiyinka ati : “ Kuva taliki ya mbere Ugushyingo iyi shene iragaragara ku bafite startimes bose, gusa ni mugihe cy’ibyumweru bitatu kuko nyuma yaho izajya irebwa n’abafite ifatabuguzi ribemerera kuyireba gusa.”

Frankly Wang, umuyobozi wa Startimes wungirije mu Rwanda avuga ko iyi shene ikemuye ibibazo by’abanyarwanda n’abavuga ikinyarwanda gusa bashakaga kwidagadura no kwishima bakazitirwa n’ururimi.

Ati: “ Tuzanye televiziyo Ganza, ifite umwihariko kandi ikazanafasha abantu kunezerwa nta nkomyi yo kutamenya ururimi.”  

Iyi shene y’imyidagaduro ije ikurikira Magic sports, nayo yatangijwe na  Startimes mu minsi ishize yibanda ku mikino ikaba ari nayo rukumbi yerekana shampiyona y’umupira w’amaguru y’u Rwanda.

Ganza TV igaragara kuri shene y’103 ku bakoresha anteni y’udushami naho ku bakoresha igisahani bayirebera kuri shene ya 460.

Star Times niyo yahinduye amateka ya televiziyo mu Rwanda kuko yahinduye uburyo yarebwaga bwari butakigezweho (analogue) izana uburyo bushya ku ikubitiro bugezwehobwa (Digital). Kuri ubu startimes yahsizne imizi mu bihugu birenga 30 ikaba ifite amsehene arenga 700.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmashusho: Umukozi wa RSB ntiyafatanwe miliyoni 25 za ruswa, Miliyari y’Abadive niyo yazanye ibibazo
Next articleBicahaga Abdallah ashobora kuburanishwa n’urukiko Rukuru adahari
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here