
Kivu Beach Festival and Expo 2025: Iserukiramuco rihuriza hamwe ubukerarugendo, ubucuruzi n’umuco ku kiyaga cya Kivu.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye i Rubavu kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 27 Kamena 2025, ikigo Yirunga Ltd ku bufatanye n’Intara y’Iburengerazuba cyatangaje ku mugaragaro gahunda y’iserukiramuco rihambaye bise Kivu Beach Festival and Expo 2025, rizazenguruka uturere dukora ku kiyaga cya Kivu, rihuriza hamwe ubukerarugendo, ubucuruzi, umuco n’ishoramari.
Iki gikorwa cyitezweho kureshya ba mukerarugendo, abashoramari ndetse n’abahanzi bo mu karere, kizatangirira mu karere ka Rubavu ku wa 03 Nyakanga 2025, kizarangira ku wa 31 Kanama 2025, nyuma yo kuzenguruka mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.
Nk’uko byatangajwe na Yves Iyaremye, Umuyobozi Mukuru wa Yirunga Ltd, iri serukiramuco rigamije guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku kiyaga cya Kivu, gifite umutungo kamere ukungahaye w’amazi meza, ibirwa, umucanga mwiza n’ikirere gikwiriye kuruhukiramo.
Ati: “Dufite intumbero yo gukangurira ishoramari mu birwa no mu bikorwa by’ubukerarugendo bishingiye ku mazi, ariko nanone tunazamura impano z’urubyiruko n’ubukungu bw’abikorera bo mu Ntara y’Iburengerazuba.”
Iri serukiramuco rifite umwihariko w’imurikagurisha (expo) rizajya ribera mu karere ryagezemo, rikaba ryarateguwe ku bufatanye na JADF (Joint Action Development Forum) na PSF (Private Sector Federation). Iro murikagurisha (expo) rizajya ritangira saa tatu za mu gitondo risozwa saa yine z’ijoro, rikazajya ritangirwamo amahirwe yo kumurika ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), ibikoresho by’isuku, ibinyobwa bifite inkomoko iwacu, ndetse n’amasosiyete atanga serivisi zitandukanye.
Yakomeje avuga ko hazitabira abahanzi batandukanye bo mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), hatangwe n’ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro birimo imikino yo ku mucanga, kugashya, umuriro wokota (campfire) n’ibindi.
Habiyaremye Costant, Umuyobozi Mukuru wa Koperative KIAKA ikorera mu karere ka Rubavu mu murenge wa Nyakiriba, ni umwe mu bazitabira imurikabikorwa, aho yashimangiye uruhare rwabo mu guteza imbere ibikoresho by’isuku bikorerwa mu Rwanda.
Habiyaremye yavuze ko iyi koperative imaze kuba ubukombe mu gukora ibikoresho by’isuku birimo umukoropesho, uburoso, imyeyo ikubura n’ibindi bikoresho bifasha mu mibereho ya buri munsi.
KIAKA ni koperative ihuriyemo abanyabukorikori bo mu karere ka Rubavu ndetse n’abandi baturuka mu bice bitandukanye by’igihugu. Yatangijwe mu mwaka wa 1976 n’Abanyaburayi bakomoka mu Budage, ikaba imaze imyaka irenga 45 igira uruhare mu guteza imbere ubumenyi n’umurimo uva mu bukorikori.
Ati: “Twebwe nka KIAKA turi abafatanyabikorwa ba Yirunga Ltd, kandi twiteguye gutanga umusanzu wacu mu bikorwa biteza imbere ibikorerwa mu Rwanda binyuze mu bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye.”
Iri serukamuco rizasorezwa mu karere ka Nyamasheke aho ritatangirayo italiki 20-31 kanama 2025.
Karungi Doreen











