
Bamwe mu banyarwanda na banyamahanga bitabiriye Imurikagurisha mpuzamahanga kuncuro ya 28 ribera igikondo mu mujyi wa kigali,baravugako bashimira cyane leta y’uRwanda muri rusange ndetse n’urugaga rw’abikorera by’umwihariko babahaye umwanya wokumurikira abaturarwanda ibyo bakora.
Ibi ni bimwe mubyagarutsweho mu kiganiro n’itangazamakuru none kuwa kabiri italiki 05 kanama 2025 ubwo hafungurwaga ku mugaragaro imurikagurishwa (Expo 2025)ryateguwe n’a private sector federation ‘urugaga rw’abikorera (PSF)kubufatanye na minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM).iri murikagurishwa ryatangiye ku italiki 29 Nyakanga kugeza 17 kanama 2025.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), Bwana Kajangwe Antoin Marie, yashimiye Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) ku gutegura Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 2025 (Expo 2025), yagaragaje ko ari igikorwa gifite uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu bushingiye ku nganda n’urwego rw’abikorera.
Kajangwe yavuze ko imurikagurisha ry’uyu mwaka ryerekanye intambwe imaze guterwa n’inganda n’abikorera bo mu ngeri zitandukanye, barimo abakora imyenda, abari mu buhinzi n’abatunganya ibikomoka ku buhinzi, ndetse n’abakora ibikoresho by’ubwubatsi.
Yagize ati: “Iyo tubona inganda n’abikorera bari mu ngeri zitandukanye, bitwereka aho tugeze mu kwiyubaka no kwihangira umurimo mu gihugu cyacu,”
Yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bifasha mu kwihangira imirimo, gutanga imisoro, kongera ubushobozi bw’abaturage ndetse no guteza imbere urubyiruko n’amatsinda aciriritse.
Yakomeje avugako urubyiruko ruri kwigaragaza, ndetse na sosiyete nto zisanzwe zitihagazeho zigenda ziteza imbere binyuze muri ibi bikorwa. Ibi bigaragaza ko ubucuruzi n’inganda bigenda bihindura ubuzima bw’abaturage.
Umunyamabanga Uhoraho yashimangiye ko Imurikagurisha rya 2025 rihuye n’intego za Vision 2050, yibutsa ko hakenewe imbaraga nyinshi mu bufatanye hagati ya Leta, abikorera n’abandi bafatanyabikorwa kugira ngo igihugu gikomeze kugera ku ntego zacyo z’iterambere.
Yasoje avugako n’ubwo hari byinshi tumaze kugeraho, haracyari urugendo. Tugomba gukomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo twihute mu rugendo rwo kwigira.
Umuyobozi w’a Private Sector Federation’urugaga rw’abikorera (PSF), Madamu Mubiligi Jeanne Francoise, yashimiye byimazeyo abitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 2025, ribera i Kigali, rihuza abamurika n’abashoramari baturutse hirya no hino ku isi.
Madamu Mubiligi yashimangiye uruhare runini rw’abamurika, ibigo n’abashoramari ku giti cyabo, ndetse n’ibihugu byitabiriye.
Yagize ati:“Turashimira by’umwihariko abantu ku giti cyabo, ibigo n’ibihugu byagize uruhare mu gutuma iri murikagurisha rigenda neza. Uruhare rwanyu ni ingenzi mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu cyacu.”
Yakomeje avugako uyu mwaka wa 2025, imurikagurisha ryitabiriwe n’ibihugu 19, harimo ibihugu bibiri byitabiriye ku nshuro ya mbere ari byo Cameroun na Arabie Saoudite. Ibi bihugu byahawe ikaze mu ruhando rw’abitabira iri murikagurisha rikomeje kwaguka no kugira uruhare mu guteza imbere ubucuruzi n’ubufatanye mpuzamahanga.
Umubare w’abamurika nawo wiyongereye ugereranyije n’umwaka ushize: abamurika babaye 475, bavuye kuri 466 bari bitabiriye mu 2024. Muri bo, 378 baturuka mu Rwanda, mu gihe 97 baturutse mu mahanga.
Yakomeje ashimira Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ku bufatanye bwayo budasanzwe, by’umwihariko kuko kuva iri murikagurisha ryatangira, bamaze igihe bafatanya mu buryo bugaragara.
Iri murikagurisha ni umwe mu mikoro ifasha u Rwanda guteza imbere ubucuruzi bushingiye ku bikorerwa imbere mu gihugu (Made in Rwanda), rikaba n’urubuga ruhuza abashoramari n’abaguzi bo mu bihugu bitandukanye.ritangira saa tatu za mu gitondo rikarangira saa yine zijoro.
Karungi Doreen











