Home Ubukungu Sina Gerard arateganya gukora umubavu (perfume) yo mu nkeri

Sina Gerard arateganya gukora umubavu (perfume) yo mu nkeri

0

Umushoramari akaba n’umuhanga mu guhanga udushya ku bikomoka mu buhinzi n’ubworozi, asobanura uburyo yitegura gushyira ku iskoko igiciruzwa gishya cy’umubavu “perfume” azakora mu nkeri nyuma yo kumara igihe atunganya ibyo kurya no kunywa

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho none kuwa gatatu italiki 06 kanama 2025,ubwo yaganiraga n’itangazamakuru mu imurikagurisha rya 2025 riri kubera i Gikondo kunshuro ya 28.

Sina Gerard avuga ko imbaraga z’uru ruganda zishingiye ku buhinzi n’ubworozi, kandi buri mwaka bakira abakozi bashya.

Ibyo dukora byose twubaka urubyiruko kuko tuzi neza ko ejo hazaza, tuvuga ko urubyiruko ari rwo Rwanda rw’ejo natwe hari icyo tuba twaruhaye.

Akomeza ati:“Dukora ibintu bitandukanye birimo urusenda rwitwa Akabanga, umutobe w’amatunda witwa agashya, akanoze n’ amafu aturuka ku binyampeke bitandukanye, hari kandi n’umutobe ukomoka ku gisheke n’ibindi.”

Ibyo dukora byose bifite ubuziranenge kubera ko RSB na FDA biba bituri hafi umunsi ku munsi, ibyo bigatanga icyizere cyo kubona n’uko tubyohereza mu mahanga.

 Sina akomeza avugako ya shinze “College fondation SINA Gerard”, ubu ifite abana bagera ku 2,500 hakaba harimo n’abana bari hagati ya 500 na 700 dufasha mu kubishyurira, kandi kuva mu mashuri y’inshuke (nursery) umwana yiga amasomo yagenwe na Leta kandi akarangiza amashuri abanza azi gutwara igare.

Yongeyeho ko “Abo mu mashuri yisumbuye na bo biga amasomo yagenwe dufite ari yo: Ubuhinzi, Ubworozi, Food processing, gutunganya ubwiza (Salon de coiffure), kudoda (couture), Ubwubatsi, Ububaji, Ubukanishi, Ubushoferi, kwiga amategeko y’umuhanda ndetse no gutwara ibinyabiziga.

Iyo urangije amashuri yisumbuye muri College Fondation SINA Gerard uba ufite icyizere cyo kubona impamyabushobozi n’uruhushya rwo gutwara imodoka. Ikindi ni uko hanze ku isoko ry’umurimo nirinda kubona uwarangije muri College Fondation SINA Gerard ari umushomeri.”

Karungi Doreen

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRIB yafunze uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa WASAC n’abandi bayobozi babiri.
Next articleAbanyamakuru bongerewe ubumenyi mu kuvugira abantu bafite ubumuga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here