
Ubwo Perezida Kagame yagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kane Nyakanga 2025, hizihizwa isabukuru ya 31 yo kwibohora yasobanuye impamvu ingengo y’imari y’igihugu yazamutse kandi aherutse gusaba abanyarwanda kwizirika umukandara (funga mkanda).
Mu gusobanura impamvu ingengo y’imari yazamutse u Rwanda rwarahagarikiwe inkunga na bimwe mu bihugu kubera intambara umutwe wa M23 ihanganyemo na Leta ya Congo, yasobanuye ko hari ibihugu bimwe byari byarahagaritse inkunga byongeye kuyirekura n’ubwo atatangaje amazina yabyo.
Ati : « Kuzirika umukanda kwari ugusaba gukoresha neza bike bihari,…, kuberako hari byinshi dushaka gukora birenze bike dufite. » Perezida Kagame akomeza asobanura impamvu ingengo y’imari yazamutse muri ibi bihe.
Ati : « Kwizirika umukandara byabaye ubwo hari abahagarikaga imfashanyo kubera intambara zo mu minsi ishize, ibyo rero nti byaba ngo ubure gutekereza kwizirika umukandara, ariko nyuma y’ibyo twashakishije ibyasimbura ibyo batwambuwe tunasanga hari ibyajyaga aho tudakeneye ibyo turabireka biragenda.
« Nyuma yaho hari n’aho twasanze tutavana amafaranga kandi dukwiye kuyahavana,… no muri babandi bari barahagaritse imfashanyo nyuma yo kumenya ukuri baraziretse zongera kuza.
Ibihugu nk’ubwongereza, Ubudage na Canada ni bimwe mu byari byatangaje ko bihagaritse inkunga byageneraga u rwanda kubera kurushinja kugira uruhare mu ntambara ya M23 na Leta ya Congo, ibyo u Rwanda rwahakanye kuva mbere.
Usibye ibi bihugu byahagarikiye u Rwanda inkunga n’u Rwanda narwo rwanze inkunga rwaterwaga n’Ububiligi, rubushinja kurugambanira mu bindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga.
Inteko Ishinga Amategeko iherutse kwemeza ko mu mwaka wa 2025/2026, u Rwanda ruzakoresha ingengo y’imari ya miliyari 7.032,5 Frw aho yiyongereyeho miliyari 1.216,1 Frw ugereranyije na miliyari 5.816,4 Frw yo mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2024/25
Menshi muri aya amafaranga azava imbere mu Gihugu kuko biteganyijwe ko miliyari 4.105,2 Frw azakomoka imbere mu gihugu harimo miliyari 3.628 Frw akomoka ku misoro na miliyari 477,2 azava mu bindi bitari imisoro.











