Home Ubukungu RURA yatangaje ibiciro bishya by’umuriro

RURA yatangaje ibiciro bishya by’umuriro

0

Urwego ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi bisimbura ibyari byitangajwe muri 2020 (Electricity End-User Tariff), ibi biciro bivuguruwe nyuma yo kwemezwa n’inama y’abaminisitiri iheruka, bikaba bigamije kugena ikwirakwizwa ry’amashyanyarazi ku batayafite, kubungabunga ahari n’ishoramari mu mishinga minini itanga amashanyarazi.

Itangazo rya RURA ryasohotse none kuwa 17 Nzeri 2025, rivuga ko ibiciro bishya byagenwe hubahirizwa ibyifuzo by’abakoresha umuriro, ibikenewe ku bukungu bw’igihugu ndetse n’ingamba za Leta zo kurengera ibidukikije.

Impinduka z’ingenzi mu giciro gishya

Ingano y’umuriro ugenerwa ingo zo guturamo (households) ku giciro gito yongerewe: aho 15 kWh zari zisanzwe zigeze kuri 20 kWh, kandi igiciro cyayo ntikigeze gihinduka (89 Frw/kWh) hatabariwemo umusoro ku nyongera gaciro.

Ibigo by’ubuvuzi, amashuri n’amashuri makuru makuru (Higher Learning Institutions) byahawe ibiciro byihariye bifasha koroshya serivisi z’ubuzima n’uburezi.

Inganda n’ahandi hakoreshwa umuriro mwinshi (industrial tariffs) byashyiriweho uburyo bushishikariza gukoresha umuriro mu masaha adakunze gukoreshwa cyane (off-peak hours), kugira ngo umuriro ukoreshwe neza kandi ugere kuri bose.

Inganda zikora mu by’amabuye y’agaciro, sima n’izindi zikoresha umuriro mwinshi cyane (byibura miliyoni 1 kWh ku mwaka) zizajya zishyura amafaranga make cyane ugereranyije n’abandi (97 Frw/kWh), mu rwego rwo guteza imbere ishoramari.

Ibiciro ku bakoresha batandukanye

Abaturage basanzwe (households) bazishyura hagati ya 89 Frw/kWh (ku basanzwe bakoresha 0-20 kWh ku kwezi) na 376 Frw/kWh (abarengeje 100 kWh).

Amatara y’itumanaho (telecom towers) azajya yishyura 289 Frw/kWh.

Hoteli zifite ikoreshwa ritarenze 660,000 kWh ku mwaka zizishyura 239 Frw/kWh.

Amashuri, ibitaro n’ibigo by’ubuzima bizajya bishyura 214 Frw/kWh.

RURA yatangaje ko ibi biciro bishya bigamije; Gutuma buri rugo rugira ubushobozi bwo kubona umuriro ku giciro gito kandi bubereye bose. Gukomeza guteza imbere ibikorwa remezo by’iterambere rirambye, birimo n’ibikoresho byo gucomeka imodoka z’amashanyarazi. Kuringaniza ikoreshwa ry’umuriro hagamijwe kwirinda umuvuduko wo gushiraho kwawo.

Ibiciro bishya bizatangira gukurikizwa ku itariki ya 1 Ukwakira 2025, nk’uko byemejwe n’Umuyobozi Mukuru wa RURA.

Karungi Doreen

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRGB yibukije imiryango ishingiye kumyemerere kurwanya iyezandonke no kurinda umutekano w’igihugu
Next articleJohan SWINNEN yagowe no kuvuga ijambo “Jenoside yakorewe Abatutsi” mu rubanza rwa Munyemana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here