Home Ubutabera Johan SWINNEN yagowe no kuvuga ijambo “Jenoside yakorewe Abatutsi” mu rubanza rwa...

Johan SWINNEN yagowe no kuvuga ijambo “Jenoside yakorewe Abatutsi” mu rubanza rwa Munyemana

0

Urubanza rw’ubujurire rwa Dr Munyemana Sosthene, rwakomeje kuri uyu wa mbere taliki ya 22 Nzeri, mu rukiko rwa rubanda rwa Paris humvwa abatungabuhamaya batandandukanye.  Johan SWINNEN wabaye ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda, ni umwe mu batangabuhamya bumviswe bashinjura Munyemana Sosthene.

Ni urubanza rwtangiye taliki 16 Nzeli bikaba biteganyijwe ko ruzarangira taliki 24 Ukwakira, Munyemana yari yakatiwe imyaka 24 y’igifungo mu rubanza rwibanze nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo.

Johan SWINNEN yaranzwe no gukoresha ijambo Jenoside yo mu Rwanda aho gukoresha Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ubwo yabajijwe niba amagambo akoresha ayakoresha ashaka gusobanura Jenoside yakorewe Abatusi abona kubyemera.

Umunyamategeko PARUELLE yabajije umutangabuhamya SWINNEN niba, iyo avuze ijambo « jenoside yo mu Rwanda », aba ashaka kuvuga jenoside yakorewe Abatutsi. Bwana SWINNEN yemeza ko ari byo koko.

Umutangabuhamya yakunze kugaruka  ku bantu barenga miliyoni bahunze u Rwanda ariko ntiyigera  avuga ku bandi barenga miliyoni nabo bahitanywe na Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mutangabuhamya avuga ko  kuba hari abantu benshi  bari barimukiye muri Kigali bavuye mu majyaruguru bahunga intambara byatumye urwango n’ubuhezanguni byiyongera.

Yakomeje kubazwa n’abahagarariye inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Ku bijyanye n’ubwicanyi bwo mu Bigogwe no mu Bugesera, byamaganwe n’igihugu cye cy’Ububiligi, abazwa niba bitari gufatwa nk’ibimenyetso byaburiraga kuri jenoside yakorewe Abatutsi. Maze uyu mutangabuhamya yemera ko yari afite ubwoba ku byashoboraga kuba, ariko ko atari azi ibijyanye no « gutegura » jenoside « Ibimenyetso by’ibyashoboraga kuzaba, yego, ariko atari umugambi. Umugambi TPIR itigeze igaragaza!».

Umutangabuhamya atangazwa n’uko nta perereza mpuzamahanga ryigeze rikorwa ku ihanurwa ry’indege ya Perezida Habyarimana Juvenal. Uyu yagaragarijwe iperereza ryakozwe n’Abafaransa araryemera ariko ahakana ko ritari rihagije.

Umutangabuhamya yibukijwe ko yagiye gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Charles ONANA, amushyigikiye, nyamara uyu akaba yarahamijwe n’inkiko ibyaha byo guhakana jenoside yakorewe abatutsi. Avuga ko atemeranya n’amagambo yose y’uregwa ati: « Nari kubivuga ukundi!»

Anagaragaza ko yicuza kuba ishyirahamwe mpuzamhanga ry’imikino yo gusiganwa ku igare (UCI) ryarahisemo u Rwanda ngo rwakire shampiyona y’Isi yo gusiganwa ku magare, igihugu « cyica amategeko mpuzamahanga, kikanayica ku gihugu gituranyi. Icyo gihe nticyari gikwiye.»

Uyu mutangabuhamya wahoze ari ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda, yavuze ko yaje kumenya nyuma ko Jean Kambanda wari minisitiri w’intebe mu gihe cya Jenoside ko nawe yabaye umuhenzanguzi (hutu Pawa) ariko ko yabimenye yaramaze kuva mu Rwanda.

Hakurikiyeho umushinjacyaha mukuru kubaza umutangabuhamya, amwibutse ko yari ahagarariye u Bubiligi ariko ko yari anafite uruhare rwe bwite muri icyo kibazo kandi ko yagiraga ibitekerezo bye bwite.

Bwana SWINNEN mu gusubiza iki kibazo avuga ko yagerageje kuba « umudipolomate ugezweho» udakurikira gusa politiki y’igihugu cye ahubwo unagerageza kugira uruhare mu kuyubaka.

SWINNEN avuga ko icyo gihe yari afite ikizere yahabwaga n’igihugu cye, bityo bikamufasha gufata ibyemezo. Muri uru rubanza hazumvwa baatangabuhamya 70n barimo abamushinja n’abamushinjura.

Johan SWINNEN, ni umudipolomate w’Ububiligi wabuhagarariye mu bihugu bitandukanye brimo u Rwanda kuva mu 1990-1994, nyuma yaho yagiye guhagararira Ububiligi i Kinshasa, i Lahe, n’i Madrid muri Espagne.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRURA yatangaje ibiciro bishya by’umuriro
Next articleKigali yanditse amateka:Perezida Kagame yafunguye inama ya 194 ya UCI Congress bwa mbere muri Afurika.
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here