Home Uncategorized RGB yibukije imiryango ishingiye kumyemerere kurwanya iyezandonke no kurinda umutekano w’igihugu

RGB yibukije imiryango ishingiye kumyemerere kurwanya iyezandonke no kurinda umutekano w’igihugu

0

Ubuyobozi bw’urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere, RGB, bwibukije imiryango ishingiye ku myemerere uruhare rwayo mu kubaka igihugu gitekanye no kurwanya ibikorwa bihungabanya umutekano.

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ruri mu biganiro n’abahagarariye Imiryango Ishingiye ku Myemerere hagamijwe kungurana ibitekerezo ku buryo bwo gushyira mu bikorwa gahunda za Leta zifite aho zihuriye no kurwanya iyezandonke, iterabwoba ndetse no gukumira ikwirakwizwa ry’intwaro za kirimbuzi.

Ibi byagarutsweho ubwo hatangizwaga inama nyunguranabitekerezo yabereye mu mujyi wa kigali none kuwa gatatu 17 Nzeri 2025,ihurije hamwe abahagarariye iyo miryango.

Ni ibiganiro byitezweho gufasha iyi miryango kumva neza inshingano zayo mu kubahiriza amategeko n’amabwiriza ayigenga, ndetse no gushyira imbaraga mu ruhare igira mu kubaka igihugu gitekanye.

RGB ivuga ko aya mahuriro agamije gufasha imiryango ishingiye ku myemerere kurushaho kuba abafatanyabikorwa b’imena mu gukumira ibikorwa bishobora guhungabanya umutekano w’igihugu, no kurinda ko imiryango ikoreshwa mu bikorwa bihabanye n’amahoro n’iterambere.

Abitabiriye ibiganiro basabwe gusangira ibitekerezo byafasha gushyiraho ingamba zihamye zo kurwanya ingeso zose zishobora guteza umutekano muke, by’umwihariko iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba, ari nako habungabungwa uburenganzira n’ubwisanzure bw’imitangire ya serivisi z’iyo miryango.

Karungi Doreen

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRCS igiye gufasha abagororwa barenga 500 kuvurwa amaso
Next articleRURA yatangaje ibiciro bishya by’umuriro

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here