Home Ubutabera Gen James Kabarebe ntiyagombaga kurenza undi mwaka atarasezera mu gisirikare

Gen James Kabarebe ntiyagombaga kurenza undi mwaka atarasezera mu gisirikare

0

Gen James Kabarebe ni umwe mu bajenerali 12, baraye bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru byemejwe na Perezida Kagame ari nawe mugaba w’ikirenga w’ingabo.

Benshi mu bakurikirananira hafi ibya politiki n’umutekano babivuzeho byinshi ariko ubutumwa bwinshi bwari ubumushimira ibyo yakoze mu gisirikare bunamwifuriza kuzagira ibiruhuko by’izabukuru byiza. Gusa ntihabuze abibaza ku isezera rye mu gisirikare kuko babonaga agishoboye n’ubwo afite imyaka 64 y’amavuko.

Gen James Kabarebe n’ubwo atari kujya mu zabukuru mu ijoro ryakeye ntiyari kuzarangiza umwaka utaha (2024), acyamabaye impuzankano y’igisirikare cy’u Rwanda ukurikije uko amategeko abigena. Kabarebe ni umwe mu basirikare bakuru bari barongerewe igihe cyo gukomeza gukora igisirikare baragejeje imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru iteganywa n’itegeko.

Iteka rya perezida nº 044/01 ryo ku wa 14/02/2020 rishyiraho sitati yihariye y’ingabo z’u rwanda  rivuga ko umusirikare ufite ipetei rya Jenerari agomba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru yujuje imyaka 60 y’amavuko. Gusa iri tegeko rivuga ko umusirikare wese ugejeje igihe cyo kujya muzabukuru ashobora kongerwaho imyaka itanu (5), mu nyungu z’akazi.

Ingingo ya 102 y’iri tegeko niyo iteganya imyaka abasirikare bagira bakabona kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ingingo ya 102 igira iti : Imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ni iyi ikurikira:   1° imyaka mirongo itandatu (60) y’amavuko kuri Ofisiye Jenerali;  2° imyaka mirongo itanu n’itanu (55) y’amavuko kuri Ofisiye Mukuru;  3° imyaka mirongo ine n’itanu (45) y’amavuko kuri Ofisiye Muto;  4° imyaka mirongo ine n’itanu (45) y’amavuko kuri Suzofisiye Mukuru.

Icyakora, imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ishobora kongerwa, mu nyungu z’akazi, n’umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ipeti ryisumbuye umusirikare. Igihe cy’inyongera ntigishobora kurenza imyaka itanu (5).”

Iri tegeko rinavuga ko umusirikare wese ubura imyaka itanu (5) ngo yuzuze imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ashobora kwandika abisaba akabihabwa. Ikindi kandi mu gihe umusirikare abura imyaka itanu (5), ngo yuzuze imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ashobora kucyoherezwamo atabisabye.

Ingingo ya 103 igira iti : “Umusirikare ashobora gusaba kujya mu kiruhuko cy’izabukuru cy’imburagihe mu gihe hasigaye imyaka itanu (5) kugira ngo yuzuze imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Abisaba, mu nyandiko, umuyobozi ufite ububasha bwo kumuzamura mu ipeti ryisumbuye.  Umuyobozi ufite ububasha bwo kuzamura mu ipeti ryisumbuye umusirikare ashobora kumushyira mu kiruhuko cy’izabukuru mu gihe hasigaye imyaka itanu (5) kugira ngo yuzuze imyaka yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda rwifuza kuba ku isonga mu bakoresha amashanyarazi akomoka ku izuba
Next articleUyu mwaka abarenga 600 baketsweho ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here