Home Ubukungu ARCOS yahembewe kubungabunga ibidukikije muri Afurika

ARCOS yahembewe kubungabunga ibidukikije muri Afurika

0

Umuryango utari uwa leta Albertine Rift Conservation Society, ARCOS, washyikirijwe igihembo n’umuryango w’abanyamerika Tree planted, kubera uruhare rwayo mu kungungabunga ibidukikije cyane mu gutera ibiti mu Rwanda no mu Karere k’ibiyaga bigari.

Dr. Sam Kanyamibwa, umuyobozi akaba ari nawe washinze Arcos, avuga ko iki gihembo kibashimishije kuko ari uguha agaciro ibikorwa bya Arcos.

Kanyamibwa ati : “ Ibi bigaragaza ukudacogoro n’imbaraga dushyira mu kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.”

Arcos niwo  muryango wambere ukomoka muri Afurika wabaye umufatanyabikorwa wambere wa Tree Planted, ikomoka muri leta zunze ubumwe za Amerika. Ubufatanye bwabo bushingiye ahanini mu gutera ibiti kuko ari bayo tree planted ikora gusa.

Kalitanyi Ange, uhagarariye Tree Planted mu Rwanda, avuga ko gukorana na Arcos byabyaye umusaruro mu gutera ibiti ahantu henshi hatandukanye binafugurira imiryango abandi banyafurika.

Ati : “ Mu ntego zacu dukorana n’imiryango ikorana cyane n’abaturage kandi ARCOS, ikorana na benshi mu ntara zitandukanye z’u Rwanda ibafasha mu mibereho no gutera ibiti.” Akomeza avuga ko gukorana na Arcos byatumye ubu Tree Planted ikorana n’indi miryango irenga 20 yo mu bihugu bitandukanye.

Ngoga Telesphore, umuyobozi ushinzwe kubungabunga Pariki z’Igihugu mu rwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere RDB, yashimiye uruhare rwa Arcos cyane mu kubungabunga amashyamba.

Ngoga ati: “ Arcos yagize uruhare rukomeye cyane mu gutuma amashyamba ya Gishwati na Mukura aba muri Pariki zemewe z’Igihugu. Kuva icyo gihe n’ubu muracyagira uruhare runini mu kuzibungabunga no kubungabunga ibindi bidukikije.” Akomeza avuga ko Arcos inashimirwa uruhare rwayo mu gusana ibice byangijwe n’isuri n’ibyangijwe n’ibindi bikorwa bya muntu.

Hari n’abaturage bakoranye na Arcos mu kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima bibakura mu bukene nabo ubu bakaba bayishimira.

Mutuyimana Elisabeth, wo mu Murenge wa Kinihira mu Karere ka Gicumbi avuga ko usibye amafaranga Arcos yanabahaye ubwenge bwo kwikura mu bukene.

Ati: “  Usibye amahugurwa baduha mu kwiteza imbere n’ibikorwa dukorana bibyara inyungu nko gukora ingemwe z’ibiti tukazigurisha, aho zitunganyirizwa mu ishyamba riba ryaguzwe ku munyamuryango. Ni byinshi dukorana na Arcos birimo kwizigamira mu matsinda bishobora guteza buri wese imbere.”

Arcos ikorera mu Turer turindwi mu Rwanda aritwo Bugesera, Kirehe, Rutsiro, Rulindo, Ngororero na Karongi. Usibye u Rwanda inakorera muri DR Congo, Uganda n’Uburundi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMTN Rwanda yatsinzwe urubanza yaburanagamo n’umuhanzi
Next articleKu munota wanyuma Biguma wasabiwe gufungwa burundu yatakambiye urukiko
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here