Home Ubutabera MTN Rwanda yatsinzwe urubanza yaburanagamo n’umuhanzi

MTN Rwanda yatsinzwe urubanza yaburanagamo n’umuhanzi

0

Ikigo cy’itumanaho MTN Rwanda, yatsinzwe urubanza yaburanagamo mu rukiko rw’Ikirenga iregwa gukoresha ibihango by’abandi mu bucuruzi buyibyarira inyungu nta burenganzira banyirabyo bayihaye. Ni urubanza rwasomwe kuri uyu wa gatanu taliki ya 23 Kamena.

Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko MTN, yakoresheje “ibihangano muntu Kanyombya na Sekaganda” bya Habyarimana Charles mu bucuruzi buyibyarira inyungu nta burenganzira ibifitiye.

MTN yaregwaga na Habyarimana Charls, gukoresha ibihangano bye mu bikorwa bibyara inyungu. Uwaregaga yashakaga ko bamuha indishyi ariko MTN ikavuga ko ntazo akwiye. Urukiko rwemeje ko ikirego cya Habyarimana gifite ishingiro ko hagiye gukurikiraho urubanza rwo gusuzuma indishyi Habyarimana azahabwa.

Italiki urubanza rw’indishyi ruzaberaho ntiramenyeshwa ababuranyi bombi. Uru rubanza runavugwamo ibyamamare birimo Kayitankore  Ndjori uzwi nka  Kanyombya na NIyitegeka Gratien (Papa Sava/ Seburikoko) kuko aribo bihangano muntu  MTN yakoresheje itabifitiye uburenganzira.

Umwe mu basesenguzi b’amategeko n’imanza waganiriye n’Ikinyamakuru Intego avuga ko ubu igishoboka ari uko MTN yakwegera uwayitsinze mu rubanza bakumvikana binyuze mu buhuza aho gukomeza gukururana mu nkiko.

Ati: “ Uru ni urubanza rwari rumaze igihe kinini, kuba MTN itsinzwe bivuze ko izishyura uwayitsinze indishyi n’ibindi byose yatakaje mu manza. Icyiza kuri yo rero ni uku yashaka uwayitsinze bakumvikana ayo imwishyura bikarangira kuko uko imanza zikomeza ni nako amafaranga agenda yiyongera yaba ay’abavoka n’ibindi.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKicukiro: Abafatanyabikorwa b’Akarere bakora ibintu bimwe basabwe kwihuza
Next articleARCOS yahembewe kubungabunga ibidukikije muri Afurika
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here