Home Politike Nyuma y’abasirikare bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abapolisi bakuru bagiyeyo

Nyuma y’abasirikare bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru n’abapolisi bakuru bagiyeyo

0

Polisi y’Igihugu niyo yasohoye itangazo rya Perezida Kagame, rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi batandukanye barimo CG Emmanuel K Gasana, uyuniwe mu polisi wambere wagize ipeti rya CG ( commissioner General) mu Rwanda.

Kuri ubu CG Gasana yayoboraga intara y’uburasirazuba nyuma yo kuyobora intara y’Amajyepfo. Yaherukaga imirimo y’igipolisi mu mwaka wa 2018.

 Abandi bari abapolsi bakomeye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo  CP Emmanuel Butera, CP Nshimiyimana Vianney, CP Bruce Munyambo, ACP Damas Gatare na ACP Privat Gakwaya.

Umukuru w’Iguhugu kandi yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru ba ofisiye bakuru batanu(5),ba ofosiye bato 28 n’abapolisi bato 60.

Polisi y’Igihugu itangaza ko hanasezerewe abndi bapolisi barindwi (7) ku mpamvu z’uburwayi na batandatu (6) basezerewe ku mpamvu zindi zitandukanye zitatangajwe.

Aba bapolisi boherejwe mu kiruhuko cy’izabukuru nyuma y’igihe gito n’abasirikare bakuru bafite ipeteri rya jenerali 12 barimo na Gen Kabarebe James bagiye muri iki kiruhuko.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKazungu wiburanira yakatiwe gufungwa by’agateganyo ntiyavuga ku kujurira
Next articleIbigo ngororamuco byabafashije kwikura mu bukene
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here